Ese hari umuntu tuzi Kagame yari yababarira muri iy imyaka yose amaze ari Perezida? Yaba abagororwa muri rusange yaba abantu ku giti cyabo. Umuntu umwe uzwi nuwahoze ari Perezida Bizimungu yahaye imbabazi ariko bivigwa ko yazisabiwe na Bill Clinton. Turabizi ko Bill Clinton nta kintu yasaba Kagame ngo akimwime.
Gusa njye ikibazo mpora nibaza, ni kuki abakoranye na Kagame cyangwa bari inshuti ze iyo bashwanye ahitamo kubica cyangwa kubafunga? Reba kubyabaye kuri Seth Sendashonga, Col. Lizinde, Col. Karegeya, Gen. Kayumba, Col Byabagamba, Gen. Rusagara, Lt. Mutabazi n’abandi.
Ese ubu nukuvuga ko aramutse agize ibituma ashwana n’umugore we Jeannette Nyiramongi yamufunga cyangwa akamwica? Kagame yagobye kumenya ko kwica cyangwa gufunga abari inkora mutima ze cyangwa abakoranye nawe bitamuha isura nziza mu Banyarwanda ahubwo bituma bamwibazaho byinshi.
Igihe kirageze Kagame yerke Abanyarwanda ko mu mutima we habamo impuhwe cyangwa imbabazi. Ibi yabyerekana aruko arekuye abantu bagize uruhare rukomeye mu buzima bwe bemeye guhara ubuto bwabo bamurinda. Muri aba bantu harimo Lt. Joel Mutabazi na Col. Byabagamba. Yagobye kubarekura bombi ariko aramutse agomba guhitamo umwe yarekura Lt. Mutabazi.
Antoine Karemera
Kigali, Rwanda