1) Mwari muzi ko intambara ya Kisangani hagati y’u Rwanda na Uganda yo kuva mu mwaka w’1999 – 2000 yatangiriye mu kabari ku ntonganya nyuma yo kunywa bagasinda hagati ya Gen James Kabarebe na Col Sula Semakula wari ikegera cya hafi cyane cya Gen James Kazini?
2) Mwari muzi ko Col Sula Semakula ufite umukandara w’igitaka muri Karate icyo gihe yahaye isomo umwicanyi Gen James Kabarebe muri ako kabari k’i Kisangani?
3) Mwari muzi se ko Patrick Nyamvumba wari Lt Col icyo gihe yashatse gutabara boss we James Kabarebe muri iyo mirwano y’abasinzi maze Col Sula Semakula abereka ko we yavukiye Kampala?
4) Mwari muzi ko umunsi ukurikiyeho nyuma y’imirwano yo mu kabari Gen James Kabarebe n’umuboyi we Patrick Nyamvumba bahamagaye umwicanyi Paul Kagame bakamuha amakuru atariyo bamubwiye uburyo Gen James Kazini iryo joro yaraye amutuka mu kabari yita Paul Kagame umusivili, ikigwari, umwicanyi w’inzirakarengane n’ibindi? Inshuti buri gihe zirwanira mu kabari, ariko bikarangira byibagiranye umunsi ukurikiyeho bakongera bagasangira ubuzima bugakomeza.
Nyuma y’ikiganiro Paul kagame yagiranye n’abo baboyi be, RPA yahise yongera ingabo muri Kisangani maze urugendo rwa Prof Wamba dia Wamba muri Kisangani rukurura imirwano hagati y’u Rwanda na Uganda. Prof Wamba dia Wamba yari abogamiye kuri Uganda akaba yararwanyaga umwicanyi Paul Kagame, ku taliki ya 6 z’ukwezi kwa munani 1999 nibwo yageze i Kisangani. Ingabo za RPA n’iza RCD Goma zari zabateze ambush ku muhanda uva ku kibuga k’indege hanyuma barasa kuri convoyi yari irinze Prof Wamba dia Wamba.
5) Mwari muzi ko RPA yari ifite batayo 5 zarimo batayo 2 za RCD Goma zari ziyobowe na Major Laurent Nkunda bakaba bararwanaga na batayo imwe ya Uganda yari ifite imbunda imwe nini ya rutura, bari bafite na unite imwe y’abasirikare bazobereye kurwanira mu misozi bikoreye intwaro zabo. Mbese cyari ikigereranyo cya 6 kuri 1.
6) Mwari muzi ko u Rwanda rwagize inkomere nyinshi kurusha Uganda? Muri RDF ntawe bagomba kwisobanuraho n’aho UDF bo bagombaga guha raporo abaturage babo niyo mpamvu abagande batahanye imirambo y’abaguye muri iyo ntambara bashyingurwa mu cyubahiro n’aho abanyarwanda bashyinguwe mu cyobo kimwe hafi y’ikibuga k’indege cya Bangoka i Kisangani.
Muri DR Cong, guhera mu mwaka w’1996 kugeza ubu, abasirikare bo hejuru guhera kuri Major kuzamura, nibo imirambo yabo yoherejwe mu Rwanda. N’aho kuva kuri Kapiteni kumanura bo bahambwe ahantu hatandukanye hatazwi cyangwa bakabasiga inyuma bagahambwa n’abo barwanaga nabo igihe abanyarwanda babaga basubiye inyuma.
Abanyarwanda benshi bababajwe n’abantu babo nyuma yo kumva iyo nkuru mbi. Ntibashoboye no kubashyingura inzirakarengane z’abanyarwanda zatikiriye muri ayo mashyamba ya Congo ngo bararwanirira umusazi uri kwiruka inyuma y’amabuye y’agaciro muri Congo.
Umwicanyi Kagame navaho, ababyeyi, abafasha, abana n’abavandimwe babo bazageraho bibuke ababo batikiriye muri Congo mu ntambara zashojwe n’umwicanyi Paul Kagame.
Yanditswe na Rpf Gakwerere