Site icon Rugali – Amakuru

Amateka aryoha asubiwemo! Ruzibiza nawe yasize abivuze byose cyane kuwishe Habyarimana.

Ruzibiza Abdul

Umunyamakuru Felin Gakwaya: Ruzibiza, umbabarire gato ndagirango mbere y’uko usubiza ndagirango nkwibutse kuri page 209 mu gitabo cyawe urebe hasi ahajya kurangira uvuga ko CDR yandikiye urwandiko Habyarimana na Uwilingiyimana Agatha, urwandiko ruvuga yuko babasaba kwegura ku mabanga yabo niba ntacyo bakoze ku bwicanyi bwakorewe abahutu muri zone tempon. Ese abantu basabaga Habyarimana Kwegura, amakuru avuga yuko noneho ashobora kuba aribo bakoze umugambi wo kumwica, byo babikubwiye wabyemera?

Ruzibiza: Hari ama theories n’amwe ntazemera na rimwe, ntashobora kwemera n’uwayantera mu rushinge, kuko bwo reka mbibwire Sebasoni nongere mbimusubiriremo, ibya CDR ndaza kubigarukaho mukanya:

“Ibyo mvuga by’uko Habyarimana yarashwe n’abasirikare babiri b’Inkotanyi ni amakuru nahagazeho! FPR bakaramuka isanga mbeshya, nabantukanye, nabamparabikanye cyangwa nsebanije, nta kindi yakora uretse kujya mu rukiko” .

Kuko mvuga inkuru nahagazeho. Ninkubwira n’ubwo iyo nama naba ntarayigiyemo ku Mulindi kuko ntari ndi yo, ariko ndakubwira yuko Rocket iva mu mbunda ikarasa indege ya Habyarimana narayirebaga. Wajya rero kuri Bagosora wajya ku Babiligi wajya kuri CDR ibyo ngibyo ni ibibazo bindi njyewe nziko ntashaka no kumva mu matwi yanjye kubera yuko iyo bigiyemo bisangamo ibindi.

Icyo nshaka kuvuga ni iki rero? CDR kuba yaratangarije Habyarimana ko ngo bashaka ko yegura, mbese bisa nk’aho bashaka kuvuga ko hariho nk’intagondwa zabonaga yatanze byinshi kuburyo agomba kwicwa maze zigasigara zikora génocide nk’uko benshi banabivuga, uba unjyanye muyindi hypothèse itandukanye n’ibyo navugaga mu kanya.

CDR ryari ijwi rya Habyarimana mu by’ukuri. Gutangaza yuko bamwamaganye gutangaza yuko bagize gute ni ikinamico! Izo ntagondwa rero kuvuga yuko zivuze ko zimwamaganye ko ntacyo yakoze ku bwicanyi bwabereye muri Kirambo ( ….words indistincts) n’ahandi hose, ibyo ngibyo ni ibisanzwe, ni nk’uko n’ubu ngubu, FPR yashobora gushyiraho akaradiyo kazajya kayivugira byayikomeranye. Kandi nta n’ubwo ntekereza ko CDR kugiti cyayo yari ishoboye kwica Habyarimana ku giti cyayo ku giti cyayo ntabyo yari ibashije.

Umunyamakuru Felin Gakwaya: Ruzibiza, uravuga ko ubwicanyi bwakurikiye ihanurwa ry’indege ye Habyarimana ndetse na mbere yahoo, ndetse mu gihe cy’itsemba bwoko na nyuma yabwo, ngo hakozwemo itsemba-bwoko ry’abatutsi ndetse n’iry’abahutu wadusobanurira ibyo bintu uko byagenze?

Ruzibiza: Bwana munyamakuru icyo kintu kiranagoye cyane kuko ni naho umutego abantu benshi bibaza ngo waba uri, ko naba ndimo ngerageza gushaka kuzana …kwemeza ya matheories ya double génocide , ko naba nshaka gupfobya itsemba-bwoko ryakorewe abatutsi n’ibindi n’indi. Ntabwo mu by’ukuri mukuvuga ko habaye ibikorwa bya génocide yakorewe abatutsi n’iyakorewe abahutu mba nshaka kuringaniza ibintu bibiri kuri niveau imwe, kugirango bisibane cyangwa kimwe gipfobye ikindi cyangwa kimwe gisibanganye ikindi. Nti bishoboka! Ahubwo, ibyakorewe abatutsi ni génocide ibyo ngibyo yaba umunyarwanda, baba amahanga, n’abayikoze ubwabo barabizi ko ari génocide. Ibyakorewe abahutu nabo mu duce tumwe na tumwe, ndetse bigakomeza ndetse ubutegetsi bwaranafashwe, ndetse bikaba byarashoboraga no kuba génocide yuzuye isesuye iyo haza kugira ikintu gikorwa na FAR cyangwa n’abafransa muri Zone Turquoise, ari nabwo abantu bajyaga kubona ko yari jeoside nyayo koko. Ni amahirwe bagize mu by’ukuri. Ibikorwa nabonye, ibikorwa nakozeho ubushakashatsi, ibyo narebesheje amaso, ibyo nabajije bagenzi banjye bari baciye ahandi hatandukanye n’aho naciye, ibyo babonye n’ibyo bakurikiranye nabo n’ubuhamya bampaye, bunyereka ko ibikorwa bakoze njye ku giti cyanjye nta kundi nabyita uretse kubyita génocide.

Umunyamakuru Felin Gakwaya: Sebasoni urabyumvise wowe urabivugaho iki?

Sebasoni: Ndabyumvise! Ruzibiza aravuga amagamba maremare cyane ntatume umuntu amusubiza. Noneho ndasubiza mu ngingo eshatu.

Icyambere: Ruzibiza, niba adatekereza ko Inkotanyi zarimo abantu b’ibicucu gusa, yari akwiriye kwemera ko, ariko rimwe na rimwe hari ubwo atekereza ko ari ibicucu kuko hari ahantu avuga ko Kagame yafataga imisozi idatuwe n’abantu n’ibishanga, ngo ntashake kurwanya abakora génocide.

(Aha Ruzibiza yamuciye mu ijambo ati: “Ni ko byagenze.”)

Nta nyungu yo kwica Habyarimana yariho ku Nkontanyi, kandi Inkotanyi zabivuze kenshi. Zavuze ko zishaka guhindura ubutegetsi.

Icyakabiri: Iyo Ruzibiza avuga ko Inkotanyi ziciraga abahutu kuko ari abahutu, kandi zikabicira kubamara, umuntu yakwemera ate kandi azi ko hari abahutu bakijijwe n’Inkotanyi. Kandi azi ko Inkotanyi zimaze gutsina, zafatanije n’abahutu gutegeka u Rwanda kugeza ubu.

Ruzibiza: Kuba nemeza yuko hari ubwicanyi bwakorewe abahutu kandi mu by’ukuri njyewe nita ko ari ubwicanyi nashyira mu kigereranyo cya génocide, ndabivuga mu buryo bukurikira: Ubwicanyi bukozwe bugakorerwa abantu ubahoye ubwok bwabo, ukaba utavanguye abana, abakecuru, abasaza, abarwana n’abatarwana, ukabica ubahoye ko ari ubwoko runaka, ayo mategeko nibaza ko ayazi, génocide niyo politike y’u Rwanda yose ishingiyeho nibaza ko iyo définition ayizi, ubwicanyi nk’ubwo ngubwo ntakundi bwitwa bwitwa génocide.

Umunyamakuru Felin Gakwaya: Mu gusoza Ruzibiza mu nyandiko zawe uravuga ngo kugirango ubashe kwandika ibi bintu wagombye kuva mu bwoko bwawe bwa gitutsi kugirango ubashe gushyira ahagaragara ibyakorewe abahutu. Ariko mu byo wanditse, kandi nawe wari umusirikare, kandi nawe wabaye umusirikare imyaka igera kuri 11, ntabwo nigeze mbona aho wowe muri ubwo busirikare bwawe wandika uti njye nishe aba, njye nakoze ibi.

Ruzibiza: Igifransa ni ururimi rugoye, mu by’ukuri ushatse guhindura igifransa mu kinyarwanda byagorana. Aho nakavuze “nous” abandi bavuga “on”, aho nakavuze “je” nshyira mu bwinshi nkaba “nous”. Ikindi iyo mvuze “nous” mba mvuze FPR kuko nanjye nari nyiri mo.

Hanyuma ikindi icyo nashakaga kukubwira ugomba gusobanukirwa rwose wa munyamakuru we kandi na Sebasoni acyumve, ntabwo Inkotanyi zari zararemewe kwica. Ahubwo zagiraga mo utu groupes twabigenewe. Utwo tugroupes twabigenewe ni two twakoze icyo nita génocide njyewe. Utwo dukipe rero tw’abicanyi, twahereye ruhande dukushumura mu gihe twebwe twarwanaga, mu gihe twebwe twimwaga uburenganzira bwo gutabara abarimo bicwa, two twabaga twihereranye abandi turimo tubanigagura, tubicira ahantu hatabereye n’intambara. Ngaho Bwisige, ngaho Giti, ngaho Buyoga, ahantu hatigeze habera génocide. Ugasanga niho bahereye ruhande bica abantu bahereye ku kana kugeze ku gakecuru.

Naho uruhare rwanjye imyaka 10 namaze mu gisirikare intambara narwanaga nari ndi mu basirikare bashinzwe umurimo wo kurwana nyine. Ntabwo bigeze bambona mo uwo mwete cyane wo gukunda kumena amaraso y’abantu kuburyo banshira muri ayo makipe y’abicanyi. Mbifitiye ibimenyetso bihagije. Kuko mfite ahantu ijana na hatanu mu gihugu cy’u Rwanda, uvanyeho ku gasozi, ndavuga amashuli, ndavuga Kiliziya, ndavuga imirambo yavanzwe n’indi mirambo, ndavuga aho twasanze abatutsi bishwe ayo makipe akaza kuhaca akica abahutu nabo akabavanga nabo.

Umunyamakuru Felin Gakwaya: Sebasoni, mukurangiza nawe, ibi bintu Ruzibiza yandika, aratanga ibimenyetso, akavuga ahantu, akavuga igihe, akavuga n’abantu n’umugambi w’ababikoze n’ababitekereje n’ababishyize mu bikorwa, ibi bintu kuki mwebwe …

Sebasoni: Ruzibiza yavuze ko atari umucamanza! Nanjye ntabwo ndi umucamanza, ariko rero ndakomeza gutekereza ko Ruzibiza atasobanukiwe. Ntushobora kurwana intambara ngo urahire ngo nta muntu uzica. Ni byabindi rero byo kwitiranya Inkotanyi na Croix Rouge. Eh! Iyo Inkotanyi zageraga ku musuzo zigasanga Interahamwe zica abantu, ntabwo zashoboraga kuvuga ngo nimuhagarare, nimutwereke impapuro ngo noneho tuvangure, abashaka kwica, abicanyi, n’abatari abicanyi, n’iki… ibyo ngibyo ntibishobora kubaho mu ntambara.

Ruzibiza: Ugiye kubara abaguye mu ntambara mu buryo nk’ubwo ngubwo bwo wasanga ari za miliyoni. Erega njye mvuga ubwicanyi bwakozwe bugambiriwe kandi niko byanditse niko wabisomye.

Sebasoni: Ikibazo nashaka kubaza ariko, akabazo gatoya: Iki gitabo Ruzibiza yakigeneye nde? Ndibaza, niba yarakigeneye abanyarwanda kugirango barusheho kuyobora neza u Rwanda , cyangwa se yarakigeneye abashaka gusenya u Rwanda . Umunsi bagikoresheje nabi abashaka gusenya u Rwanda, Ruzibiza yateganije gukora iki?

Ruzibiza: Ahubwo njyewe nagusaba kukubaza nk’umutegetsi mukuru wo mu Rwanda niba wakwemera ko iki gitabo cyacuruzwa mu Rwanda .

Sebasoni: Ntabwo iki gitabo kibujijwe mu Rwanda.

Ruzibiza: Iki gitabo mu by’ukuri génocide ni icyaha n’ubwo abategetsi ba FPR bashatse kuyigira ikintu cy’umwihariko, ariko ubundi génocide ni icyaha kireba humanité toute entière. Donc ni igitabo kireba abantu benshi. Icyakabiri nagituye abantu b’inzira-karengane, kugirango nibuke ko nibura agahinda bapfanye, ubugome bishwemo, abahohotewe wenda n’ubu ngubu bakaba batararenganurwa, yuko nabo hari ababibuka. Nacyandikiye abarenganijwe, nacyandikiye abatarenganurwa, ..(mots indisticts)….nta nyigisho mbi n’imwe irimo ahangaha. Abagikoresha rero bashaka gutera intambara ku Rwanda, icyo ni ikibazo kibareba ntabwo ari ikibazo kindeba. Njyewe ndareclama justice kuri bose. Hari abagizi ba nabi. Abo bose bamenyeyuko amaherezo ubutegetsi bwiza umunsi bwagiyeho, umunsi amahanga yabahagurukiye, ubutabera buzabaho.

Exit mobile version