Site icon Rugali – Amakuru

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila muri DR Congo yiyemeje gukorera mu mucyo

RDC : Martin Fayulu niwe wemejwe nk’umukandida rukumbi w’amashyaka atavuga rumwe na Kabila !  Martin Fayulu watoranyijwe nk’umukandida rukumbi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo.

Bwana Martin Fayulu niwe wemejwe nk’umukandida rukumbi w’amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Joséph Kabila mu itora ry’umukuru w’igihugu cya Congo riteganyijwe ku italiki ya 23 Ukuboza uyu mwaka. Abayobozi b’amashyaka 7 akomeye muri Congo nibo bemeje Bwana Martin Fayulu nyuma y’ibiganiro byamaze iminsi 3 bihuje abo bayobozi mu gihugu cy’Ubusuwisi babifashijwemo n’ishyirahamwe ryashinzwe na Koffi Annan. Mbere y’uko ibyo biganiro bitangira, abanyepolitiki bahabwaga amahirwe yo gutoranywa nk’umukandida rukumbi bari Félix Tshisekedi w’ishyaka rya UDPS na Vital Kamerhe w’ishyaka rya UNC, ariko nyuma y’ibiganiro hatowe Bwana Martin Fayulu mu buryo butunguranye !

Bwana Martin Fayulu afite imyaka 61, akaba ari umudepite mu nteko ishinga mategeko ya Congo, ntabwo yarazwi mu banyepolitiki b’ibyamamare cyane muri Congo ariko yakoze imirimo ikomeye mu bigo bikomeye : Martin Fayulu yabaye umuyobozi w’ikigo cya Exxon Mobile, yabaye umuyobozi w’ikigo cyitwa Acide (gishinzwe gukangurira abaturage uruhare rwabo mu iterambere) ;  kuva mu mwaka w’2015 Martin Fayulu yagaragaye mu myigaragambyo ikomeye muri Congo yo kwamagana manda ya gatatu Joséph Kabila.

Martin Fayulu yagaragaye mu myigaragambyo ikomeye yo muri Mutarama 2015, yongera kugaragara mu myigaragambyo yo mu kwezi kwa Nzeri 2016 ndetse ayikomerekeramo (reba ifoto hejuru); ibyo ariko ntibyamuciye intege kuko yitabiriye n’imyigaragambyo yateguwe n’abakirisitu gatolika muri Congo. Martin Fayulu ari mu banyepolitiki badashyigikiye na gato ko hashobora kuba ubwumvikane hagati y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’ishyaka rya Joséph Kabila.Martin Fayulu ashimwa cyane n’abandi banyepolitiki bitewe n’uko adahindagurika mu bitekerezo bye.

Mu gihe inkuru y’uko Martin Fayulu yatangazwaga ko yatowe nk’umukandida rukumbi, abayoboke b’ishyaka rya UDPS na UNC bafashe iyo nkuru nk’igihuha kuko abo bayoboke bemezaga ko Martin Fayulu atazwi muri politiki ya Congo kurusha Félix Tshisekedi cyangwa Vital Kamerhe.Bamwe mubayobozi b’ayo mashyaka bagize bati : «Birashoboka ko Martin Fayulu ariwe wemejwe nk’umukandida rukumbi, ariko azagira ikibazo cy’uko azaba agoswe n’amashyaka manini atavuga rumwe nawe».

Mu biganiro bagiranye n’abanyamakuru, Jean Pierre Bemba wigeze kuba visi perezida wa Congo yavuze mu rurimi rw’ilingala maze asobanura impamvu ashyigikiye Martin Fayulu, Bemba yavuze ko abayobozi b’amashyaka 7 aribo bafite inshingano zo gusobanurira abayoboke bayo impamvu Martin Fayulu ariwe watoranyijwe nk’umukandida rukumbi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila, ibyo kandi akaba ari nako Félix Tshisekedi uyobora ishyaka rya UDPS abibona, akaba yashimangiye ibyavuzwe na Bemba n’ubwo abayoboke b’ishyaka rye batabyumva.

Tshisekedi avuga ko bitazamworohera gusobanurira abayoboke be bo mu nzego zo hasi ariko akaba azabumvisha ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yiyemeje gukorera mu mucyo no kubahiriza demokarasi, bakaba bagomba kubahiriza icyemezo cyafashwe n’abantu benshi. Niba nta kindi kibazo kibaye, abantu benshi baremeza ko bizaba bibaye ubwa mbere amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo ahurira ku mukandida umwe rukumbi.

Mu ijambo yavuze, Bwana Martin Fayulu yagize ati : « Ndashimira Imana ishobora byose n’abakuru b’amashyaka bangiriye ikizere bakangira umukandida umwe rukumbi wabo. Mubyukuri ubu mpawe inshingano yo kuba umuvugizi w’urugamba turiho rwo kubona ubwisanzure, abaturage ba Congo bakeneye kuyoborwa n’umukuru w’igihugu bitoreye ubwabo binyuze mu matora adafifite, urugamba ruratangiye kugirango hazabeho amatora yizewe, anyuze mu mucyo, adaheza kandi arimo ituze… ntagutoresha imashini kurimo ».

Inkuru ya Sonia RolleyRFI.
Inkuru yasohotse muri Veritasinfo

Exit mobile version