Site icon Rugali – Amakuru

Amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kagame mu Rwanda arasaba ko abana n’abagore basenyewe bafashwa!

Ya DMI ya Kagame "RIB" yadukiriye Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYO KUWA 10 MUTARAMA 2020

IGIHE NI IKI CY’UKO LETA YA FPR IFASHA ABANA B’ABABYEYI BASENYEWE BANANIWE KUJYA KWIGA

Kuva ku italiki ya 14 Ukuboza 2019, Leta ya FPR INKOTANYI yafashe icyemezo cyo gusenyera bamwe mu baturage bo mu Mugi wa Kigali bari batuye mu bishanga cyangwa mu manegeka.

Nk’uko abatavugarumwe na Leta ya FPR INKOTANYI batahwemye kubivuga, iki cyemezo cyafashwe mu buryo buhutiyeho kandi bubahutaza. Ibi bikaba bigaragazwa ni uko ubutegetsi butigeze butekereza ku ngamba zo kubafasha nyuma yo gusenyerwa. Bakemuye ikibazo kimwe batera ibindi by’uruhuri. Ubu abaturage basenyewe babuze hepfo na ruguru.

Mu bibazo by’uruhuri byugarije abo baturage basenyewe batagira kivurira hashyirwa mu cyezi: kuba badafite aho kuba kuko abenshi nta mikoro bari bafite ahagije yatuma bahita babona aho bimukira cyane cyane ko amafaranga bahawe ari intica ntikize bityo kubona amacumbi bikaba ari ingume, kuba hatarateganyijwe uko bazahabwa ingurane no kuri bacye Leta ya FPR INKOTANYI yemeye ko bayikwiye, kubera ko ibyabo byangijwe nta gena gaciro byabanje gukorerwa ngo bimenyekane icyo bazahabwa.

Uyu munsi aho bari batuye harashijwe ntawe ushobora kumenya aho imbago ze zari ziri, bivuze ko ikizere ari gicye ko hari ingurane bazahabwa ngo bashobora kureba uko bakwisana. Ikibazo gikomeye ariko ni ingaruka ku bana bo muri iyo miryango batagifite amahirwe yo kuba basubira mu ishuri kuko abenshi mu basenyewe bari batunzwe nayo mazu yabo akabafasha no kwishyurira abana mu mashuri. Uyu munsi abana ba barirwa mu magana b’Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwo kwiga.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda barasanga iki kibazo cy’abana babuze uburyo bwo kwiga kigomba gukemurwa mu maguru mashya maze Leta ya FPR Inkotanyi igashakira amashuri abo bana bose bityo kurengera no guha agaciro umwana w’Umunyarwanda bikava mu magambo bikajya mu bikorwa dore ko amikoro atabuze kuko ayo Leta isesagura ari menshi.

Muri urwo rwego, abatavugarumwe na Leta ya FPR INKOTANYI bafashe icyemezo mu mikoro macye bafite cyo gufata iya mbere maze bakarihira amashuri bamwe muri abo bana bakomoka mu miryango yasenyewe. Barasaba n’undi wese ufite umutima utabara kugira icyo yigomwa kugira ngo abo bana b’Abanyarwanda basubire mu mashuri.

Si ibyo gusa, bari biyemeje kandi no gusangira Umwaka Mushya wa 2020 hamwe n’imwe mu miryango y’abasenyewe ibibaye cyane kurusha indi, ariko inzego z’ibanze zo mu Murenge wa Kimironko zaburijemo icyo gikorwa.

Mu gusoza iri tangazo, abatavugarumwe na Leta ya FPR barasanga bikwiye ko Leta y’u Rwanda yashyiraho ikigega cy’ingoboka cy’ubwisungane cyo kuzajya cyitabazwa igihe havutse ibibazo nk’ibi by’amage aho gushyiraho bya bigega nka “ Agaciro Funds” bitajya byitabazwa igihe habaye ibibazo by’amage.

Bikorwe i Kigali, kuwa 10 Mutarama 2020

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA

Prezidate wa DALFA UMURINZI (Sé)

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI (Sé)

Exit mobile version