Inama y’Abaminisitiri yatangaje ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus aho amasaha y’ingendo n’ayo gufungiraho ibikorwa by’abikorera yongerewe ndetse amashuri, insengero n’ubukwe bikaba byakomorewe.
Iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatanu yayobowe na Perezida wa Repubulika, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu ngamba nshya zatangajwe harimo ko amasaha y’ingendo yongereweho imwe avanwa saa Moya agezwa saa Mbili ku gihe buri wese agomba kuba yageze mu rugo mu gihe ayo gufunga yavanywe saa Kumi n’Imwe ashyirwa saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba.
Inama y’Abaminisitiri kandi yanzuye ko amashuri yose yaba aya leta n’ayigenga ndetse na za kaminuza afungurwa. Amashuri yari afunze kuva ku wa 18 Mutarama 2021.
Mu bindi bikorwa byakomorewe harimo insengero ndetse n’ubukwe ariko bwashyiriweho amabwiriza yihariye y’abagomba kwitabira iryo sezerana ryaba iribereye mu rusengero no mu buyobozi, hanakumirwa ibirori byo kwiyakira bibukurikira.
Mu gihe byari byitezwe ko ingendo zihuza uturere hagati yatwo n’iziduhuza n’Umujyi wa Kigali zishobora gukomorerwa, Inama y’Abaminisitiri y’abaminisitiri yagumishijeho izi ngamba ariko ishyiraho umwihariko ku bashaka serivisi z’ingenzi zirimo iz’ubuvuzi n’iz’ubukerarugendo.
Biteganyijwe ko izi ngamba zizatangira kubahirizwa mu gihugu hose kuva ku wa 23 Gashyantare mu gihe zizongera kuvugururwa ku wa 15 Werurwe 2021.
a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro (8:00Pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00Am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba (6:00Pm).
b. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
c. Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi b’ingenzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba (6:00Pm).
d. Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura.
e. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’Uturere dutandukanye tw’igihugu zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z’ingenzi, iz’ubuvuzi n’iz’ubukerarugendo. Ba mukerarugendo bose baba abo mu gihugu no mu mahanga bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu gihugu hose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.
f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.
g. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.
h. Resitora na Café zemerewe kongera gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa Kumi n’Ebyiri (6:00Pm) ariko serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (takeaways or food delivery services) zo zemerewe gukomeza gukora kugeza saa Mbili z’ijoro (8:00Pm).
i. Utubari twose tuzakomeza gufunga.
j. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu.
k. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bose baje mu Rwanda bazahamara igihe kirenze icyumweru bagomba guhita bipimisha COVID-19 (PCR test) bakigera mu gihugu, bakishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 7, nyuma y’icyo gihe bakongera kwipimisha COVID-19. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.
l. Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.
m. Inama zihuza abantu imbonankubone (physical meetings), ibirori n’amateraniro rusange birabujijwe.
n. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.
o. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe kogera muri pisine ya hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.
p. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.
q. Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.
r. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.
Inama y’Abaminisitiri yibukije abaturage ko ari ngombwa kubahiria amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.