Site icon Rugali – Amakuru

AMASHULI 3000 YA LETA YENDA KUGWA N’ IBITARO BICUCITSE BIKURA HE UBUDAHANGARWA?

1. Leta y’agatsiko yadukiriye amashuri yigenga irafunga ngo nta reme ry’uberezi afite, ngo nta bisabwa afite.

2. Kaminuza y’u Rwanda uko Dr. Muligande yayitubwiye yagombye kuba igikinguye imiryango?

https://youtu.be/mW7L4hVimhY

3. Amashuri ya Leta 3000 yenda kugwa kubana akwiye kuba akigirwamo?

4. Amashuri ya Leta abana biga bahagaze, abarizwamo imperi cg afite ubwiherero bumwe ku bana 150 yaba ari intangarugero?

5. Amarerero ya Leta abana barwariramo amavunja, Ibitaro abarwayi 2 baryama ku gitanda kimwe batarwaye indwara zimwe byaba byujuje ibisabwa?

6. Umuturirwa muli Kigali ukoreramo ministeri 3 nta bwiherero buhari kandi urerekana ibimenyetso byo guhirima, ufite ubuhe budahangarwa bwatumye udafungwa?

7. Insengero n’imisigiti bifungwa byaba bishyira abantu mu kaga kurusha inyubako za Leta tuvuze hejuru?

8. Amategeko akarishye kuri ba rwiyemezamirimo bambura abaturage, kandi Leta ubwayo nayo yambura abakozi bayo, abafashwa na FARG bakanogoka bazize kutabona imfashanyo.

9. Abahinzi b’ibirayi baribaza uzirengera igihombo cyabo.

10. Kurandura imyaka y’abaturage birabandanyije, kimwe no kubeshya ko agatsiko gateza imbere umugore wo mu cyaro.

11. Ingaruka zikomeye ku bakene bashyirwa mu byiciro by’abifashije, mu rwego rwo guhisha ubukene.

12. Ibiciro ya ruswa mu kubaka ngo bizwina bose ngo hasenyerwa uwirangayeho.

13.U Rwanda mu bihugu 6 bya mbere ku isi mu kugira abaturage bababaye.

Exit mobile version