Site icon Rugali – Amakuru

Amarozi areze mu Rwanda. Abantu 260 bajyanywe mu bitaro bazira ubushera banyoye, umwe yamaze gupfa

Abaturage 260 bo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi ho mu ntara y’Amajyaruguru bajyanywe igitaraganya kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera mu bukwe bikekwa ko bwari buhumanye. Aba bantu bafashwe baribwa mu nda banacibwamo bajyanwa mu bitaro umwana w’imyaka 12 yitaba Imana.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo abantui bo muri aka gace batahaga ubukwe bw’umuhungu w’umupasiteri utuye muri uwo Murenge, bahanywa ubushera. Ngo bucyeye bwaho abasomye kuri ubwo bushers bose batangiye kuribwa mu nda no gucibwamo batangira kujyanwa kwa muganga.

Abahise bajyanwa kwa muganga bahise batangira gukurikiranwa, bahabwa serumu bamwe batangira koroherwa barasezererwa abandi bakomeza gukurikiranwa n’abaganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwisige, Nzamurambaho Bonaventure, yabwiye Igihe ko kugeza saa Cyenda z’iri joro, abantu banyoye kuri ubwo bushera bari bakijya kwivuza.

Ati “Ahagana saa Cyenda z’igicuku z’uyu munsi, hari hakiza abantu. Haje abandi batatu ariko nyine hari n’abandi bagiye baza bakabavura bakoroherwa bagasubira mu rugo.”

Nzamurambaho yavuze ko hari abarwayi 18, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Mukono bwohereje ku bitaro bikuru bya Byumba kubera ko bari bamerewe nabi.

Ati “Ariko nyine hari aboherejwe ku bitaro bya Byumba bagera kuri 18. Saa Saba z’iri joro, abantu 51 nibo bari bakirwariye ku kigo nderabuzima cya Mukono, saa Cyenda nibwo haje abandi batatu.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu, abo twabara ko bagikurikiranwa kwa muganga ni abo 54 na 18 bari ku bitaro bya Byumba. Abandi barenga 180 baravuwe basubira mu ngo, uretse ko twaje no kugira ibyago, harimo umwe wahise witaba Imana.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amakuru bafite ari uko ubushera banyoye bwaturutse mu muryango wakuwemo umugeni, gusa ngo ntabwo baramenya icyari kibuvanzemo, basabye ibitaro kujya kubupima ndetse ubundi buramenwa.

Ukwezi.com

Exit mobile version