Amarira y’ingona -> UNHCR yavuze ko gukoresha imbaraga ku mpunzi atari ibyo kwihanganira Francis Kayiranga 7 years ago Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR riratangaza ko ryababajwe no gutakaza ubuzima bwa zimwe mu mpunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo mu Nkambi ya Kiziba mu karere Karongi. Ku mugoroba w’ejo hashize, Police y’u Rwanda yakoresheje imbaraga mu gukura zimwe muri izi mpunzi zari ziriho zikora imyigaragambyo ku biro bya UNHCR mu karere ka Karongi. Izi ngufu zakoreshejwe, zahitanye ubuzima bw’impunzi esheshatu, abandi 27 barimo impunzi n’abapolisi barinwi barakomereka. Umuvugizi wa UNHCR, Cécile Pouilly avuga ko uyu muryango usaba ubuyobozi bw’u Rwanda kurinda no gucungira umutekano izi mpunzi zari zimaze iminsi zigaragambya. Avuga ko uyu muryango utishimiye imparaga police y’u Rwanda yakoresheje mu guhosha imyigaragambyo y’izi mpunzi zagaragaje uburakari zatewe no kugabanya inkunga zisanzwe zigenerwa. Itangazo ryashyizwe hanze na UNHCR rigira riti “UNHCR irasaba ubuyobozi guhagarika ibi bikorwa byo gukoresha ingufu no gukora iperereza kuri ibi bikorwa.” Inasaba abayobozi b’izi mpunzi kubahiriza inshingano zabo bagaharika ibikorwa biriho bikorwa n’izi mpunzi, zikagendera ku mategeko kandi zigashaka umuti w’ikibazo mu bwumvikane n’amahoro. Inkambi ya Kiziba ibarizwamo impunzi 17 000 zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. UMUSEKE.RW Share this: