Site icon Rugali – Amakuru

Amarira y'ingona: Murekezi yagaragaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ubushomeri bw’abarangiza kwiga

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yasabye inzego zitandukanye ko zashakira umuti ikibazo cy’abarangiza amasomo atandukanye bagize umubare munini w’abashomeri mu Rwanda.

Ibi Minisitiri Murekezi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2016 yafunguraga inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umurimo mu karere ibera i Kigali.
Mu gihe yagaragaje ko hari gahunda nyinshi zagiye zishyirwaho ngo mu Rwanda hagabanuke ubushomeri, Murekezi yavuze ko hari inzira ndende kuko hakiragaragara ikibazo cy’urubyiruko rutagira akazi.
Yagize ati “Nubwo hari ibyakozwe n’u Rwanda, kubona umurimo biracyaha umukoro igihugu cyacu. Nk’uko byagaragaye ubushomeri bwugarije cyane urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 kurusha uko bimeze mu bakuze.”
Minisitiri w’Intebe kandi ahamya ko ibi bishobora kuba ari nako bimeze mu bindi bihugu, ati “Ni yo mpamvu nsaba abitabiriye iyi nama ngo mu minsi ibiri bazaba baganira bazashake umuti w’iki kibazo.”
Minisitiri w’Abakozi ba leta n’Umurimo, Uwizeye Judith na we avuga koko ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’iki kibazo banagendeye ku myanzuro y’inama ya mbere yo kuri uru rwego.
Yagize ati “Imyanzuro yari yafashwe mu nama ya mbere yagezweho ku kigero cyo hejuru ya 80%. Iyo myanzuro yari yiganjemo cyane gukomeza guha urubyiruko ubumenyingiro kugira ngo ubumenyi bafite bubashe no kugendana n’isoko ry’umurimo.”
Yongeyeho ko ikindi cyari kigamijwe cyari ugukomeza gushishikariza urubyiruko ndetse n’abandi bantu muri rusange guhanga imirimo cyangwa se kugira imirimo yunguka bakora kugira ngo ibashe kongera ubushobozi bwabo mu buryo bw’amafaranga.

Minisitiri w’Abakozi ba leta n’Umurimo, Uwizeye Judith avuga ko bakomeje guhangana n’ikibazo cy’abashomeri barangije amashuri (Ifoto/Niyigena F)

Minisitiri Uwizeye yunzemo ati “Abihangira imirimo bakoresheje ubucuruzi baragenda biyongera n’abantu baragenda babyumva. Ikibazo dufite ubungubu ni abarangiza kwiga kuko badahita babona akazi ku isoko ry’umurimo. Akaba ari muri ubwo buryo twahisemo kuvuga ngo reka noneho duhindure, umuntu niba amaze igihe kirekire ku isoko ry’umurimo nta kazi abasha kubona noneho turebe uburyo twamuha ubumenyingiro bw’igihe gitoya ku babishaka hanyuma na bo babashe kuba bakwihangira akazi.”
Mu buhamya ba rwiyemezamirimo bakiri bato batanze bahurije ku kuba byaba byiza kuri buri wese ko yiga na nyuma yo kwiga akanatangira no gutekereza icyo yakoresha ubumenyi yavanye ku ishuri ariko noneho mu buryo bwo guhangamo igikorwa cyinjiza amafaranga atari ukuvuga gusa ngo agumane ibyo bize mu mutwe, ndetse banashimangira ukwitinyuka.
Gahunda y’imbaturabukungu ya 2 (EDPRS 2) iteganya ko byibuze buri mwaka hahangwa imirimo 200.000 itari ubuhinzi n’ubworozi.
Icyerekezo 2020 iteganya ko u Rwanda ruzaba rufite abantu 50% bakora imirimo itari ubuhinzi n’ubworozi kdi hahanzwe imirimo miliyoni 3.2.
Ubushomeri mu Rwanda bwo buri kuri 2% muri rusange ariko bukaba kuri 13.5% mu barangije kaminuza.
Source: Izubarirashe

Exit mobile version