Uwigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Bernard Kouchner, yanenze kuba Perezida w’igihugu cye, Emmanuel Macron atazitabira ubutumire yahawe n’u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa 07 Mata 2019, u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri uyu mwaka ni igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya 25.
U Rwanda rwari rwahaye ubutumire Perezida Emmanuel Macron muri iki gikorwa, gusa yatangaje ko atazitabira agena Hervé Berville, Umudepite w’Ishyaka rye rya En Marche! nk’uzamuhagararira.
Hervé Berville w’imyaka 29 y’amavuko yavukiye mu Rwanda hanyuma mu 1994 aza gutwarwa n’abagiraneza bo muri Komine ya Pluduno mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa baramurera. Mu 2017 yatorewe guhagararira Umujyi wa Dinan mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa.
Journal du Dumanche dukesha iyi nkuru yatangaje ko Bernard Kouchner yanenze amahitamo ya Macron yo kuba yaragennye umuhagararira avuga bishobora gufatwa ukundi ndetse bikanatera impaka zitari ngombwa.
Yagize ati “ Perezida Macron ntabwo azajya i Kigali ku wa 07 Mata mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bizatungura Abafaransa benshi bari bategereje kumenya ukuri ku ruhare rw’igihugu cyacu muri Jenoside iherutse mu kinyejana cya 20 ndetse n’ibijyanye n’ibikorwa by’ingabo muri Operation Turquoise.”
Kouchner yavuze ko Perezida Macron yari amaze iminsi agirana ibiganiro byiza na mugenzi we w’u Rwanda anamutumira mu Bufaransa undi nawe aboneraho kumutumira gusura u Rwanda.
Yakomeje agaragaza ko magingo aya umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ariwo watumye u Bufaransa bushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.
Kouchner yakunze gushyira mu majwi Guverinoma ya François Mitterrand ko yagize uruhare mu gutera inkunga leta yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wo gutsemba abatutsi kugeza abayigizemo uruhare bahungiye muri Zaire.
Yigeze kuvuga uburyo yaje mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abadepite b’u Burayi barimo uwitwa Bernard Stasi, ubwo yagarukaga mu Rwanda muri Kamena 1994, ryifuza guhurira i Goma na Gen Jean-Claude Lafourcade wari uyoboye Ingabo z’u Bufaransa muri Opération Turquoise.
Ati “Nahisemo njye kujya i Kigali guhura na Paul Kagame. Ubwo nongeraga guhura na Bernard Stasi, yarambwiye ati ’Lafourcade arinze ahantu guverinoma y’inzibacyuho yari iri, akanayemerera guhungira i Goma!’”
Kouchner avuga ko u Bufaransa bwakoze ikosa rikomeye ryo kuba butarashatse kubona ko Guverinoma bwitaga inshuti ari abajenosideri nubwo hatangwaga inama zitabarika.
Kouchner avuga ko u Bufaransa bwatekerezaga hafi ku buryo byabonaga ibikorwa byabwo mu Rwanda nk’amahirwe yo gusimbura u Bubiligi mu kugira ijambo muri iki gihugu. Byatumye bufasha Perezida Habyarimana kandi ngo Mitterrand atamuzi neza, ku buryo ngo bari barahuye inshuro ebyiri gusa.
Ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa muri Gicurasi 2007, Kouchner ngo yashatse kumenya kuri amwe mu madosiye iyi minisiteri yari ibitse ku Rwanda ariko ngo bamuhaye inyandiko zidafite icyo zimumariye.
Yakomeje agira ati “Bansezeranyije ko bazanzanira n’ibikurikira. Ntabwo byabaye. Bantesheje igihe mu buryo bugaragara.”
Kouchner yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu 2007 – 2010 ariko mu gihe cya Jenoside mu 1994 yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kugeza mu 1997.
Uyu mugabo w’imyaka 80 ni umwe mu bashinze imiryango ikomeye y’abaganga mpuzamahanga nka Médecins Sans Frontières (MSF) na Médecins du Monde.