Dusabimana Claudine avuga ko ariwe wenyine warokotse mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma yo kurokoka yaje gufatwa ajyanwa mu kigo kirera abana b’imfubyi cya Nyundo. Avuga ko buri gihe uko agiye kugeza ikibazo cye kuri Perezida Kagame abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bamufata bakamufunga
Nyuma yaho hatangiraga gahunda yo gukura abana mu bigo by’imfubyi Dusabimana yaje gufatwa n’umupolisi witwa “Bwanashaka Alexis “. Nyuma yaho, uyu mupolisi yaje kwikubira imitungo ya Dusabimana ndetse atangira kujya ngo amusaba ko baryamana.
Uyu mukobwa akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu mupolisi amusabye ko baryamana yabyanze bikaba intandaro yo kumwirukana mu rugo iwe; asubira mu murenge wa Musasa; ari naho yavukiye mbere yo kujya kurererwa mu kigo cy’imfubyi.
Nibijyanire Jean Damascene ukuriye IBUKA muri uyu murenge wa Musasa niwe wahise amwakira mu rugo, gusa imitungo yakomeje kuribwa ubuyobozi burebera, kugeza n’ubwo bamwe babigizemo uruhare rufatika, bituma dusabimana ajya kwangara.
Mu murenge wa Gisenyi mu rugo rw’ abagiraneza bamucumbikiye aho TV1 dukesha iyi nkuru yamusanze yavuze ko ibibazo byamurenze kandi yabuze aho abariza.
Yagize ati:” Narerewe muri orphelinat (ikigo cy’imfubyi) ya Nyundo, igihe bashishikariza abana kujya mu miryango, naje gukurwamo n’umupolisi ukorera mu karere ka Rusizi, ngezeyo akajya ashaka ko turyamana nkabyanga, yishyuza amafaranga ya gacaca […..] mu gihe mubwiye ko ngiye kuzabibwira umugore we, ambwira ko azansubiza aho yankuye”.
Avuga ko yasubiye ku ishuli yagaruka agasanga rwa rugo rw’umupolisi rwarimutse agashaka telefoni akamuhamagara akamubwira ko aho kugira ngo azamutere ibibazo yasubira aho yabaga (mu kigo cy’imfubyi).
Dusabimana avuga ko icyo gihe yasubiyeyo bakamugira inama yo kujya gutanga ikirego ku murenge. Ageze ku Umurenge yavuze ikibazo cye cyo kutagira aho aba, asanga baramwubakiye inzu ariko baza kuyimwambura bayiha undi utari umucikacumu bavuga ko ngo nta mukobwa uhabwa inzu.
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Gisenyi wanakiriye uyu mukobwa akamurera avuga ko akarengane yakorewe gakabije.
Yagize ati:“uwo mukobwa rwose baramurenganyije, twaratakambye, ndetse n’abaturage bose bakamutakambira, kereka haje abo hejuru mu butegetsi tukabibasobanurira ariko bitewe n’uko hari abaturusha ingufu bikanananira, nyamara abo bahuje ikibazo bose ubu bubakiwe amazu.”
Uyu mukobwa avuga ko yababajwe nuko inzego zose zamutereranye, ndetse ngo yashatse kugeze ikibazo cye kuri Perezida Kagame ubwo yari yasuye akarera ka Rutsiro, abayobozi baramwangira ndetse n’ejo bundi yasuye Akarere ka Rubavu ngo abayobozi bamenye ko ari bubaze baramufunga bamurekura Perezida Kagame yatashye.
Yagize ati:” Nashatse kugira ngo mbaze Perezida Kagame ubwo yazaga muri Rutsiro biranga ndetse n’igihe yazaga I Mudende nari mpari barambwira ngo ninze bacyandike hanyuma tukujyane imbere ubaze. Baranjyanye nzi ngo bagiye kucyandika bahise banjyana mu kimodoka hirya cya Polisi bamfungira aho, bukeye nabyutse kare kare ku itariki ya 26/3 njya kuri stade aho yari kuza nkihagera nagiye kubona mbona panda gari (imodoka ya polisi) iraje bahita bangota banshyiramo nirirwa mfungiye burigade navuyemo sa kumi nimwe ntacyo nzira uretse ko naje mu bashaka kubaza ibibazo.”
Urwego rwa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba ntirwashatse kugira icyo ruvuga ku karengane uyu mukobwa avuga ko yahuye nako ubwo yashakaga kugeza ikibazo cye kuri Perezida Kagame .
Ayinkamiye Emelance, umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yavuze ko iki kibazo bagiye ku gicyemura kandi ko mu kwezi kumwe kiba cya cyemutse.
http://www.umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/yafunzwe-azira-gushaka-kugeza-akarengane-ke-kuri-perezida-kagame