Abakozi bakora muri Kompanyi itwara abantu mu mujyi wa Kigali izwi nka Royal Express, bavuga ko bakorerwa ihohoterwa mu kazi, uburenganzira n’ubuzima bwabo bigahonyorwa, bagashyirwaho iterabwoba kandi ubuyobozi ntibutinye no kubica urubozo, kuko iyo ugize ibyago cyangwa ugakora impanuka n’iyo waba uri mu kazi, ngo nta kindi baguhemba kitari ukukwirukana no kutaguhemba.
Kompanyi ya Royal Express itwara abantu mu mujyi wa Kigali, ntiyubahiriza uburenganzira buteganywa n’amategeko agenda umurimo mu Rwanda nk’uko bigaragazwa n’abakozi bahakora barimo n’abirukanywe bazira ko basabye ko barenganurwa. Abakozi bakora akazi ko gutwara abagenzi, bo bavuga ko ibyo bakorerwa basanga bishobora no gutuma bakora impanuka bagashyira mu kaga ubizima bw’abo batwara.
Mu byo abakozi ba Royal Express bashinja ubuyobozi bwabo, harimo kudahabwa amasezerano y’akazi, kudahabwa ubwiteganyirize bw’abakozi n’ukoze impanuka aho kumufasha bagahita bamwirukana ntibanamuhembe uko kwezi, gukoreshwa amasaha y’ikirenga ntibayahemberwe, kudahabwa ikiruhuko cya buri mwaka kigenwa n’amategeko, kudahabwa umushahara wabo no kuwukata ndetse no kwirukanwa no guhagarikwa mu buryo budakurikije amategeko, bikiyongeraho gutotezwa no guterwa ubwoba ku kazi.
Tariki 14 Gashyantare 2017, Umuhoza Clementine wakoraga muri Royal Express ayobora imodoka anagenzura uko zikora, yakoze impanuka y’imodoka muri gare yo mu mujyi wa Kigali rwagati, arakomereka ajyanwa mu bitaro. Nta bwishingizi bw’abakozi yari afite kandi yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko nta kintu na kimwe bigeze bamufasha mu kwivuza, ahubwo ngo uko kwezi bamuhembye igice, n’ubu nta mushahara na mba ategereje kuko ubwo burwayi bwatumye adakomeza gukora. Avuga ko n’iyo ugiriye ikibazo mu kazi, ntacyo ubuyobozi bugufasha ahubwo buguhemba kugukata umushahara, gusa ngo ibyo gukata umushahara byo biramenyerewe ku bakozi bose n’ubwo bibuzwa n’ingingo ya 86 mu gitabo cy’amategeko agenga umurimo mu Rwanda, iyi ngingo ikaba ivuga ko gufatira no gukata umushara w’umukozi bitemewe kandi bihanwa n’amategeko.
Umuhoza Clementine yakoze impanuka ariko aho gufashwa yambuwe umushahara n’ubu ntategereje guhembwa
Gasasira Jean Bosco asanzwe ari umukozi muri Royal Express. Ibaruwa ikinyamakuru Ukwezi.com dufitiye kopi yandikiye ubuyobozi bwa Royal Express tariki 4 Werurwe 2017, yasabaga kurenganurwa n’ubuyobozi agaragaza uburyo uburenganzira bwe buhonyorwa. Tariki 6 Werurwe 2017, umuyobozi mukuru yahise amwandikira ibaruwa nayo dufitiye kopi, aho yamushinjaga kunyuza imodoka imbere ya Perezidansi kandi bitemewe ku modoka zitwara abagenzi. Gasasira Jean Bosco yasobanuye ko ibi bitigeze bibaho nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditse yisobanura.
Mu bisobanuro bye yagize ati: “Mu ibaruwa mwanyandikiye tariki 6 Werurwe 2017, mwavugaga ko imodoka nari ntwaye ifite ibirango RAC 453 P nayinyujije ahatemewe bigatuma ihabwa ibihano birimo gufungwa iminsi ibiri idakora bigatuma kompanyi inacibwa ihazabu. Muri iyo baruwa muvuga ko nahaniwe ko nacishije imodoka imbere y’ibiro bya Perezidansi, nyamara ibyo bihabanye n’ukuri. Urwandiko rwa polisi rugaragaza ibihano n’ibyo imodoka yahaniwe (contravention No 810768), rugaragaza ko kutagira ibyangombwa (sans documents), ibibazo by’imikorere idahwitse y’imodoka (defaut mechanique) ndetse no kutubahiriza amabwiriza ya RURA ari byo byaha byatumye imodoka ifungwa hakanatangwa ihazabu. Muri aya makosa yose, kutagira ibyangombwa (sans documents) byatewe n’uko umushoferi wari uyifite bwa mbere bari bamufashe aca aho muvuga njye naciye, bamutwara ibyangombwa (carte jaune) bityo nyitwara itabifite, nkumva ibyo atari njye byabazwa. Ibya RURA byo byatewe n’uko imodoka yari yemerewe gukorera Gikondo-Bwerankori bakayifatira Kacyiru, kandi nahoherejwe na Royal Express, ninabo bashobora gutanga ibisobanuro byabyo kuko ndakoreshwa.”
Nyuma y’uko Gasasira yanditse agaragaza ko amakosa ashinjwa atayakoze, umuyobozi mukuru tariki 9 Werurwe 2017 yahise amwandikira ibaruwa imwirukana, amuziza ko yatanze ibisobanuro ntibibashe kunyura ubuyobozi. Gasasira avuga ko n’ubusanzwe muri Royal Express bakoresha iterabwoba no guhahamura abakozi, kuburyo nk’abatwara abantu iyo bikubitiyeho umunaniro bishobora gutuma bakora impanuka. Avuga ko bakora amasaha arenga 110 mu cyumweru nyamara amasaha yemewe n’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ari 45, kandi ayo y’ikirenga ntibayahemberwa. Ibi Gasasira Jean Bosco avuga, abihurizaho n’abandi bakozi benshi batwara abantu muri Royal Express baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com.
Benshi mu bakozi ba Royal Express baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, bavuga ko bagerageje kugeza ikibazo cyabo ku bugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Kicukiro, bakabasaba ko bakwandikira iki kigo basaba ko bakumvikana bagakemura ikibazo ku bwumvikane ariko amabaruwa banditse ubuyobozi bwa Royal Express bukaba bwaranze guteraho ikirango (Cachet) nk’uko byemezwa n’ushinzwe umurimo mu karere ka Kicukiro, akavuga ko bakwiye kwitabaza umuhesha w’Inkiko akabajyanira amabaruwa bakwanga kubikora bikaba ikimenyetso bazifashisha mu rukiko.
Ikinyamakuru Ukwezi.com cyaganiriye na Muneza Nilla, umuyobozi mukuru wa Royal Express, mu ijwi ryumvikanamo umujinya, gutukana no kuka inabi umunyamakuru, yanga gusobanura iby’akarengane bivugwa ko akorera abakozi be muri rusange naho ibijyanye n’uwakoze impanuka ntavuzwe ntanahembwe, avuga ko ahubwo yamubuze ngo amwishyuze imodoka ya miliyoni ijana yagongesheje.
Ukwezi.com