Rubaduka Frank washinze irushanwa rya Miss Career Africa rigamije kugaragaza imishinga y’abakobwa yahindura ubuzima bwa sosiyete, witabye Imana arohamye mu Kiyaga cya Cyohoha ku wa 27 Ukuboza 2020, yashyinguwe.
Iri rushanwa yasize atangije rya Miss Career Africa rihuza abakobwa bo muri Afurika, ntabwo rigendera ku bwiza ahubwo rireba umushinga w’umukobwa, kuko icyo rigamije ni uguteza imbere igitsinagore kurusha ibindi byose.
Iri rushanwa riba nyuma y’imyaka ibiri, muri uyu mwaka ryabereye mu Rwanda ryegukanwa n’Umunya-Zimbabwe Natasha Dlamini mu Ugushyingo 2020.
Frank Rubaduka wari ufite imyaka 28 yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2021, ku ivuko ry’iwabo i Kabarore mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba. Ni umuhango wakozwe hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19, cyane ko witabiriwe n’abantu bake abandi bakawukurikira kuri Youtube.
Mbere yo kumushyingura hari hamaze iminsi haba ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ikiriyo cye ndetse icya nyuma cyabaye ku wa 1 Mutarama 2021.
Uko Frank Rubaduka yahoramye
Frank Rubaduka yari yagiye mu Bugesera ku kiyaga cya Cyohoha mu kiruhuko no gusura ubutaka yari ahafite ndetse n’amatungo ye yari ahorororewe.
Nyuma yaje guhamagara inshuti ye yitwa Alexander Ndamukunda ayibwira ko ayishaka, iyi nshuti yabanje kubura ariko ku wundi munsi[ku wa Gatandatu] imusangayo, ku kiyaga cya Cyohoha.
Icyo gihe, Alexander Ndamukunda avuga ko ku mugoroba Frank Rubaduka yamubwiye amabanga y’ubuzima bwe akomeye harimo imishinga yagezeho n’iyo atekereza gukora, ahazaza h’ubuzima bwe mu bijyanye no kwagura umuryango, kugura ubwato bwo kugendamo mu mazi, kubaka inzu n’indi mishinga migari yari afite.
Uyu musore avuga ko we na Rubaduka ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, babyutse bajya gushakisha ubutaka kuri Cyohoha, bigeze ku gicamunsi Frank amusaba ko bajya koga mu mazi ariko Alexander amubwira ko bose batazi koga bityo ko batakagiye mu mazi kandi bose batazi koga.
Ngo Frank yabonye abana bato bari hafi aho ku kiyaga barimo boga abasaba kumwigisha we na Alexander, bituma nawe yinjira mu mazi. Frank yabwiraga Alexander ko adakwiye gutinya, kuko hari byinshi bagiye bakora bagerageza none bakaba barabigezeho kandi neza.
Ndamukunda avuga ko yibukije mugenzi we ko hari igihe nawe amazi yari agiye kumutwara ariko Frank akomeza kumusaba ko bagerageza bakamenya koga. Yavuze ko babanje kogera ku nkombe z’amazi, bagenda bicuma imbere kugeza ubwo Frank ageze ahantu harehare atangira gucubira ntiyongera kumubona.
Yavuze ko we n’abana babiri bari bari kumwe bagerageje kumutabara ariko biranga. Avuga ko yahise ava mu mazi n’abana bajya gutabaza abari ku gasozi binjira mu mazi, umwe muri bo avuga ko yamukandagiye bamukuramo ariko yamaze gupfa.
Rubaduka yakunze umukobwa ananirwa kubimubwira
Umwe mu nshuti za Frank Rubaduka yabwiye IGIHE ko mugenzi we yari afite umukobwa yakunze, ariko akaba ababajwe no kuba apfuye atabimubwiye.
Ati “Nta mukunzi yagiraga ariko hari umukobwa yari yarakunze tubizi, ariko yarananiwe kubimubwira. Ni kimwe mu bintu byambabaje nkimara kumenya iby’urupfu rwe.”
N’ubwo byari bimeze gutyo ariko, mu mugoroba wo kumusezera bwa nyuma, Alexander Ndamukunda yavuze ko Frank yari yamaze kwemeza igihe azakorera ubukwe.
Ati “Yambwiye iby’urushako rwe uburyo abiteganyagamo. Ambwira itariki yumva azakoreraho ubukwe bwe yari amaze kuyihitamo. We n’inshuti yacu bari barabiganiriyeho bati twemeze itariki tuyisengere. Tariki 27 yumvaga ari bwo azakora ubukwe, ku wa 27 Ukuboza aba ari bwo apfa.”
Rubaduka Frank yamenyekanye cyane mu kiganiro ’Decide X Show’ cyatambukaga kuri TV1. Yatsindiye amadorali ibihumbi 150 kuri Grant & Investment muri Australia ahita akora imishinga irimo Miss Career Africa, HireHerApp, All Trust, Tarama, Guza capital, Tanga na DecideX group.
Kuva mu 2013 kugeza mu 2020, imyigishirize n’amahugurwa yatanzwe na Rubaduka Frank yageze ku bantu barenga miliyoni ebyiri, binyuze mu biganiro yakoraga kuri televiziyo n’inama yagiraga ibigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza birenga 120.
Yavukiye muri Uganda umuryango we utahuka mu Rwanda nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yakuriye mu cyaro arerwa na Se nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana mu gihe yari afite imyaka itatu y’amavuko.
Ubuhanga bwe mu byo guhanga imirimo; gushaka amikoro no gutanga ubutumwa byatumye yemererwa gukorera mu bihugu 12.
Muri uyu mwaka Rubaduka yanditse igitabo kigaragaza amakosa yakoze mu buzima ariko aticuza. Iki gitabo yacyise ‘100 mistakes I don’t regret’. Apfuye kandi nta kwezi gushize afatanyije na mugenzi we Niyitanga J. Eric bashyize hanze igitabo bise “The 4 Genius Windows’’ cyangwa se “Amadirishya 4 y’ubuhanga”.