Nagirango mbwire Inyenzi guhagarika gutera abaturage ubwoba ngo hari igitero cyagabwe i Ndera!
1)Ibyabaye ni ibikorwa by’ubujura byakozwe n’abo twakwita ingegera zazahajwe n’urumogi n’utuyoga bita agashinguracumu tugura 200 hamwe na suruduwire za 250!
2)Kuba batemye abantu ni uko babikoreye mu gace karimo ingo nyinshi abantu bakicaye ku buryo icyatumye batiba ni uko aho bajyaga basangaga batararyama! Abahuruye babatemaga,babateraga amacupa,amabuye cyangwa bakabakubita ferabeto!
3)Bateshejwe i Ndera mu kagari ka Kibenga mu ma saa yine -saa tanu gutyo zijoro bambutse igishanga bagana mu kagari ka Rudashya i Gasogi aho bita kwa Kimeza ku ikoni.
4)Aha ku ikoni ni mu mahuriro y’umuhanda uva ku Murindi wa Kanombe ujya Gikomero unyuze kuri ESTH Gasogi n’umuhanda uva Rudashya ugana Cyaruzinge unyuze kuri College de l’Espoir de Gasogi, ikigo cya Afandi Andre Muhirwa wahoze ayobora Police i Burasirazuba!
5)Muri aya mahuriro y’imihanda hakunze kuba hahagaze aba GP iyo Kagame ari mu rugendo (Zone de protection presidentielle).
6)Centre ya Mulindi ibaho Mayibobo nyinshi ni ho abasirikare bava muri Camp Kanombe batari aba GP baba bahagaze, ba bandi bashinzwe kuragiza abaturage imbunda. Centre yakoreweho operation n’izo ngegera iri muri metero 250 uvuye ku gasoko ko ku Mulindi no hafi ya Gereza ya gisirikare yuzuyeho Military!
6)Uko ibisambo byakoze operation mu ma saa cyenda z’ijoro:
Baje ari nka 5 bafite ferabeto ikunje ukuntu bicisha ingufuri na serire y’urugi! Bateye ku nzu y’ubucuruzi y’umusirikare ifite imiryango ine ikodeshwa 50000frw n’abacuruzi. Si we ukoreramo aho bakinguye ni kwa John iruhande rwo kwa Manuel! Nta muzamu kuko ni butike nto rwose! Igisambo kimwe kinjiye gishaka iboro n’amafaranga ibindi bikora uburinzi mu tuyira twaturukamo abari buhurure!Akenshi biba hamwe ariko bakazibira amarembo y’ingo byegeranye haturuka abari buhurure!Iyo ubiroshyemo wa wundi winjiye atarasohoka barakumena. Baba bafite amabuye cyangwa amakaziye bavanye muri butike yo gukuramo amacupa yo gutera abaje kubafata!
8)Aho kwa Kimeza kuri butike ya John abatabaye babateye amacupa bariruka,bafata utuboro duke bakuye muri butike barigendera.
9)Militari yahageze bayikwepera mu rutoki bashoka igishanga kiri hagati ya Rusororo na Rudashya itora ubusurira! Mu kimwaro n’ibikabyo byinshi hahuruye abasirikare n’abapolisi igitero batunenga abaturage b’inzirakarengane ngo bacumbikiye abacengezi barashorera barafunga.
10)Turasaba abayobozi guhagarika ibikorwa by’urugomo bagirira abaturage babahondagura babicaza mu mavumbi kandi biviriye mu mihate!Ubwirwa cyane ni Gitifu wa Rudashya wari uri guhondagura abaturage bavuye mu mihate yabo bagana Rudashya kuri uyu mugoroba! Turasaba Leta ko yahimba imirimo izi nsoresore zigahagarika kwiheba zinywa ibiyobyabwenge.Turasaba abashinzwe umutekano guhagarika imvugo ihahamura abaturage ngo hari abagamije kubica kuko bigaragara ko batazi gusesengura!
Uko twakurikiranye iki kibazo twanzuye ko ari ibikorwa by’ubugegera bikorwa n’abahoze ari Mayibobo ku Mulindi bari batunzwe n’urusimbi bararubabuza bajya mu byo kwiba, uje kubatesha bakamutema! Batandukanye n’agaco k’amabandi kayoborwaga na Sergent Demobe Burahimu ubu ufunze kuko ko katatemaga ahubwo katoboraga amazu na Boutique kakiba ariko katica!
Abayobora amarondo ni icyuka! Inkeragutabara ni icyuka! DASSO ni icyuka! Police ni icyuka!Military ni icyuka!GP ni icyukaaaaaa!
Turamenyesha Abanyarwanda ko bimwe mu byatumye aba basore babura ibyiringiro ari ukubuzwa amahwemo na Police babafungira kwa Kabuga hafi ya bose bakaba barandujwe sida binyuze mu kibuno nyuma yo gufatwa ku ngufu iyo babafunze! Amahirwe ni uko ahatewe n’abakomeretse bahuruye ari abahutu naho ubundi bari kuvuga ko ari genocide igarutse iyo hagira umututsi ubikomerekeramo.
SINGIRANKABO E.
I Kigali.
http://leprophete.fr/ijishoryarubanda-ibyerekeye-igitero-cyaraye-kigabwe-i-ndera-muri-kigali/