Mu makuru yumvikanye ejo ku Rwanda no mu karere harimo ibibazo abacururiza mw’isoko mpuzamipaka i Rubavu bagaragaje ubwo baganiraga n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika. Andi makuru nayuko Museveni yafunguye imipaka ya Uganda n’ibindi bihugu none umuntu akaba atabura kw’ibaza niba n’ibindi bihugu nk’u Rwanda nabyo bizafungura imipaka maze abanyarwanda bakongera kujya guhaha Uganda.
Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye i Kigoma aho yakiriwe neza cyane na mugenzi we Perezida Magufuli abantu benshi bakomeje kuruvugaho byinshi none kw’ Ijwi ry’Amerika bakaba barabajije impunzi z’abarundi zahungiye muri Tanzania niba barahumurijwe nurwo ruzinduka kuburyo baba bitiguye gutaha. Amakuru asoza nayerekeranye nabamwe mu bantu bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye urukiko rukaba rwarabakatiye gufungwa burundu