Site icon Rugali – Amakuru

Amakuru ya Rugali 09/20/2020: Perezida Ndayishimiye i Kigoma, Paul Rusesabagina, Kizito Mihigo, Ingabire Victoire, Frank Mugambage

Amakuru ya Rugali 09/20/2020: Perezida Ndayishimiye i Kigoma, Paul Rusesabagina, Kizito Mihigo, Ingabire Victoire, Frank Mugambage

Amakuru yaranze iki cyumweru n’uruzindiko rwa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiriye muri Tanzania aho yakiriwe na mugenzi we Dr. John Pombe Magufuli. Indi nkuru n’shimutwa rya Paul Rusesabagina wumvikanye mu kinyamakuru muri the New York Times aho ubona ko yahatiwe kuvuga ko yari agiye i Burundi aho yari yatumiwe na Pastor Constantin Niyomwungeri yise ko ari inshuti. Ejo byamenyekanye ko uyu Pastor Niyomwungeri ari umukozi wa DMI ya Kagame.

Amakuru kandi yibanzweho n’igihembo cya Vaclav Havel cyahawe umuhanzi Kizito Mihigo bwa mbere gihawe umuntu utakiriho kuva cyashyirwaho mu mwaka 2012. Umuryango we yasize ashinze KMP ukaba warishimiye iki gihembo yahawe. Indi nkuru tugarukaho n’ikiganiro Imvo n’Imvano cyahise kuri BBC Gahuza aho Victoire Ingabire n’abandi batumire bavuze kuri demokarasi mu Rwanda no mu Burundi. Muri bwumve kandi inkuru y’abasaba ko hashyirwaho urukiko rwakurikirana abantu bari muri Mapping Report ndetse n’inkuru ya Frank Mugambage utagihagarariye u Rwanda muri Uganda.

 

 

 

Exit mobile version