Bamwe mu bavoka bari mu rubanza rwa Paul Rusesabagaina kuri uyu wa gatanu bashyikirije inyandiko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda byasabye ko Paul Rusesabagina yafungurwa. Bagiye kuri Ambasssade y’Ubuligi, iy’Amerika, Icyicaro cy’uhagarariye ibihugu b’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Muri yo iyo nyandiko hakubiyemo ubusabe ko Paul Rusesabagina wahamwe n’icyaha cy’ubugome mu bitero byabereye mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe i Nyabimata, atafungurwa. Mu bajyanye iyo nyandiko harimo n’abagizweho ingaruka n’ibyo bitero. Ibitero byabaye muri 2018. Abasaba ko Rusesabagina atafungurwa babikoze mu gihe hasigaye iminsi 10 kugira ngo urubanza rwe rusomwe n’urukiko rw’Ubujurire.
Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’Uburundi yatangaje ko Reta ititeguye gufungura imipaka gihana n’u Rwanda mu gihe rwaba rutararekura abashatse guhirika ubutegetsi bw’Uburundi mu mwaka w’i 2015. Yabivugiye mu kiganiro abavugizi b’inzego nkuru z’igihugu bahaye abanyamakuru n’abanyagihugu uyu munsi kuwa Gatanu. Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika Pierre Claver Niyonkuru yakurikiranye iki kiganiro ategura inkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.