Muri aya makuru ku Rwanda no mu karere, abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, bakoze inyandiko irambuye igenewe abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, ibihugu byo hirya no hino ku isi, ndetse n’itangazamakuru. Baratabariza abacitse ku icumu bahohoterwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame. Baratanga ingero muri bubyumve mu makuru ya VOA.
Inkuru ya kabili niya abamotari mu Rwanda barimo gukoresha itumashini aho kwakira amafaranga mu ntoki mu rwego rwo kwirinda kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19. Hanyuma muri bwumve inkuru y’impunzi z’abarundi mu Rwanda na Tanzania aho zimwe mu mpunzi ziri mu nkambi ya Mahama zizasesekara mu Burundi mu cyumweru gitaha.
Inkuru ya nyuma niyerekeranye n’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali aho mucuti wa Kagame Ibrahim Boubacar Keita “IBK” yakuwe k’ubutegetsi ahiritswe n’abasirikari.