Site icon Rugali – Amakuru

AMAKURU ATUGEZEHO NUKO POLICE YU RWANDA YINJIYE MU NKAMBI YA KIZIBA

IMPURUZA K’UMPUNZI ZO MUNKAMBI YA KIZIBA. Kubera ibyabaye ku itariki ya 22/02/2018 aho impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zarashwe na Leta y’u Rwanda hagamijwe kuzicecekesha ariko umugambi ntugerweho nkuko wari wateguwe, amakuru y’ibyabaye akanga akamenyekana ku isi hose;

Kubera kandi igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 15/04/2018 cyo gusoza icyunamo cy’abishwe muri iki gikorwa cyavuzwe haruguru;

Amakuru angezeho ni uko leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kohereza abapolisi 200 biyongera kuri 30 bari basanzwe ndetse n’abasirikare bose bo mu karere ka Karongi mu gikorwa cyo gufata Komite iyobora impunzi ziri i Kiziba ndetse n’impunzi zose zakoze igisirikare haba muri RDF, CNDP na M23.

Iki gikorwa ngo cyizamara ibyumweru bibiri.

Nkaba nsaba ko mwadufasha ubu butumwa bukagera hose kugira ngo turebe ko iki gikorwa cyaburizwamo cg cyanakorwa hakagira ababasha gukira.

Imana idufashe, ndabashimiye.

Rnc France

Exit mobile version