Bamwe mu baturage bo mu Turere twa Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru bagaragaje ko babangamiwe n’uko batanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ntibavurwe iyo mu muryango harimo utarishyuriwe.
Umwaka wo gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza utangira muri Nyakanga buri mwaka, ariko abaturage bashishikarizwa gutanga iyo misanzu mbere ho ukwezi kugira ngo batangire kuvurwa.
Bamwe mu baturage bo mu Turere twa Rulindo na Gakenke mu Mirenge itandukanye, batangarije RBA ko bagihura n’ikibazo cyo kutavurwa iyo mu bagize umuryango bose harimo bamwe batishyuriwe ubu bwisungane.
Beatrice Mukamana, utuye mu Karere ka Rulindo yagize ati“Hari igihe uba ufite abantu batandatu mu rugo, ukaba watangira batatu ariko bakanga kuyakira, ese uzarembera mu rugo?”
Régis Mbonigaba, na we ukomoka mu Karere ka Rulindo, yatangaje ko babangamiwe na serivisi ihabwa abakoresha mituweli. Ati“Ino aha birasaba ngo utangire urugo rwose, ubone kwivuza kandi nk’umusore ntabwo yakagombye gutangira urugo rwose kandi atarwishingiye.”
Mu gushaka umuti w’iki kibazo mu minsi ishize ubuyobozi bwa RSSB ishami rya Mituweli bwavuze ko umuryango watangiye abawugize bose 1/2 cy’umusanzu basabwa bashobora kwivuza andi bakagenda bayishyura mu byiciro.
Umuyobozi w’ishami rya mituweli muri RSSB, Alex Rulisa yashishikarije ibigo nderabuzima byakira aba baturage kuborohereza kubona ubuvuzi.
Yagize ati“Dusaba ko umuryango wose wakwishyura mituweli. Impamvu yabyo ni uko iyo turetse hakishyura ababishaka gusa, umuryango wishyurira abarwaragurika gusa.”
Yakomeje avuga ko hatekerejwe no ku miryango irimo abantu benshi, bafite ubushobozi buke, ku buryo kubonera umusanzu icyarimwe bibagora.
Ati “Natwe twakomeje gushaka uko tuborohereza nubwo umusanzu ugenwa n’amategeko, icyo gihe abantu bose babashije kwishyura 1/2 bagatangira kwivuza kugera mu kwezi kwa 12 ariko kugera mu kwezi kwa mbere kubera ko ubwishingizi buba burangiye bakishyura asigaye.”
Kuva ku itariki ya 1 Nyakanga umwaka wa 2015 nibwo ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) yatangiye gucungwa n’ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB.

Ikigo Nderabuzima cya Tare kimwe mu biherereye mu Karere ka Rulindo