Site icon Rugali – Amakuru

AMAJYAMBERE YICISHA ABATURAGE INZARA NI MAJYAMBERE BWOKO KI!

Aho bita mu Gihisi barimo barahakora umuhanda uva ku muhanda ujya i Nyanza hariya imbere ya Maranatha ugakomeza ukagera mu Gihisi ugahura n’undi uva i Nyanza aho bita kuri 40 ku bazi i Nyanza.

Mu gukora uwo muhanda rero bazanye tingatinga maze ijya mu mirima y’abaturage irarimbagura kandi nta ngurane cg se ikiguzi cy’ubwo butaka byatanzwe. None se mwa bantu mwe, harya ngo ni uko muhanda uri mu bikorwa by’amajyambere, niba utwaye ubutaka umuturage yahingaga ukaba utamuhaye ubundi azahingaho kandi ntunamuhe ikiguzi cy’ubwo butaka, harya ubwo wowe ubikora uzi neza ko uwo muturage atunzwe no guhinga, ubwo ntabwo uba umwicishije inzara?

Ariko se koko ibi biba bikorwa byacuye mu butegetsi bwo hejuru cg se biba bikorwa n’abahawe gukora uwo muhanda ariko abategetsi bo hejuru batabizi bakabikora mu rwego rwo kwiba amafaranga aba yagenewe guhabwa abazagirwaho n’ingaruka zo gukora uwo muhanda? Ntabwo wasenyera umuturage nta ngurane n’urangiza ngo ubeshye ngo urimo uramuteza imbere.

Harya ubwo uwo muturage batwariye ubutaka akaba atagifite aho guhinga hahagije naramuka yibye kugirango abeho, harya ubwo ubutegetsi ntibuba aribwo bwabimuteye? Sinshyigikiye ubujura, ariko tugomba no kureba ikiba cyateye abantu guhinduka abajura. Just saying!

Vugirabandi Vugirabose

Exit mobile version