Site icon Rugali – Amakuru

Amahoro nyayo azagaruka mu karere aruko Kagame na FPR bavuye k’ubutegetsi.

Kagame paul is mad

RNC yashimangiye uburyo yahawe rugari itangaza ubuyobozi bw’”Intara ya Uganda’’.

Ibikorwa binyuranye bikomeje kugaragaza uburyo Uganda yabaye igicumbi cy’ibikorwa by’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kuri iyi nshuro noneho ni uburyo Umutwe w’Iterabwoba wa RNC watangaje ubuyobozi bw’ibikorwa byayo muri icyo gihugu.

Amakuru yagiye hanze agaragaza uburyo umugabo ufatwa nk’Umunyamabanga Mukuru wa RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa, ukorera muri Uganda, Charles Lwanga, yandikiye Umuhuzabikorwa wayo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nayigiziki Jérôme, atangaza Komite Nyobozi ya RNC mu cyo bisa “Intara ya Uganda”.

Muri ibaruwa yanditse ku wa 13 Ugushyingo 2019, Lwanga avuga ko “nyuma y’imyaka myinshi Intara ya Uganda idafite urwego ruhuza ibikorwa byayo, abayobozi ku rwego rw’akarere n’abandi bahuriye i Kampala mu nama y’iminsi ibiri tariki 12-13 Ugushyingo 2019, batora Komite Nyobozi igomba gutanga umurongo no guhuza ibikorwa bya RNC muri Uganda.”

Akomeza ati “Iyo nama yari ikurikiye izindi nyinshi zatangiye mu mwaka ushize, zagiye zisaba ishyirwaho ry’ubuyobozi ku rwego rw’Intara ngo bunoze ihuzabikorwa no gushyira ku murongo ibikorwa.”

Iyo komite iyobowe na Pasiteri Deo Nyirigira ufite urusengero i Mbarara ruzwi nka Agape Church, rwabaye igicumbi gicurirwamo imigambi yo gushaka abanyamuryango bashya ba RNC.

Abatangabuhamya bavuze ko abayoboke ba RNC bakunze guhurira muri uru rusengero bikitwa ko bagiye mu masengesho, bagakora amalisiti y’urubyiruko rw’Abanyarwanda bagiye kwinjiza muri uyu mugambi hamwe n’andi y’Abanyarwanda b’inzirakarengane babona ko babangamira ibikorwa bya RNC.

Kimwe mu bikorwa byibukwa ni ubwo mu Ukuboza 2017 Nyirigira yafashije itsinda ry’impunzi z’Abanyarwanda bashakaga kwambuka bajya muri Congo mu mitwe yitwaje intwaro, bagafatwa bageze ku mupaka wa Tanzania, aho bagombaga gukomereza mu Burundi bakabona kwinjira mu mashyamba ya RDC.

Abashyizwe mu myanya bose ni abantu bari basanzwe mu bikorwa bya RNC ndetse bakorana bya hafi na CMI mu kwinjiza abarwanyi bashya boherezwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ku bufatanye bw’izo mpande zombi, Abanyarwanda benshi baba muri Uganda bagiye begerwa ngo bajyanwe muri iyo mitwe, ubyanze agakorerwa iyicarubozo rikomeye haba ku mubiri no mu bitekerezo.

Amakuru avuga ko inama yavuyemo iyi myanzuro itayobowe na CMI gusa, ahubwo yagenaga abagomba kuba muri iyo komite, kuko amakuru ahamya ko Umuyobozi muri CMI ushinzwe Ibikorwa byo kurwanya Iterabwoba, Col CK Asiimwe, yatanze inama yo kudashyira muri iyo komite abitwa Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana.

Ngo byari ukugira ngo hatagira ikibangamira ibikorwa basanzwemo bigamije kugirira nabi u Rwanda bakorera ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko bamaze kumenyerwa mu kwibasira u Rwanda kuri Facebook n’ikinyamakuru The New Vision.

Gusa ibikorwa by’uyu mutwe ntibyakunze kuwuhira kubera ko muri uyu mwaka, itsinda ry’abantu 25 bari mu mutwe wa P5 unabarizwamo RNC, bagejejwe mu nkiko mu Rwanda nyuma yo gufatirwa mu mashyamba ya Congo, mu bitero byahitanye amagana y’abarwanyi bari kumwe. Iryo tsinda ubu rifungiwe mu Rwanda riyobowe na Maj. (rtd) Habib Mudathiru wari unabayoboye mu ishyamba nk’Ushinzwe Imyitozo.

Abayobozi b RNC mu Ntara ya Uganda barimo Pasiteri Deo Nyirigira (Umuhuzabikorwa), Frank Ruhinda (umuhuzabikorwa wungirije wa Mbere), Moris Udahemuka (Umuhuzabikorwa wungirije wa Kabiri), Charles Lwanga (Umunyamabanga mukuru), Patrick Tumwine (Umubitsi), Christopher Busigo (Komiseri Ushinzwe ubukangurambaga), Enock Asiimwe (Komiseri ushinzwe kwinjiza Amatwara) na Dr. Gideon Rukundo Rugali (ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru).

Harimo kandi Dr. Sam Ruvuma (Komiseri ushinzwe Dipolomasi), Anne Furaha (Komiseri ushinzwe Abagore), Baker Kwesiga (Komiseri ushinzwe Urubyiruko), John Ndinazo (komiseri ushinzwe kongera Ubushobozi) na Peka Africa (Komiseri ushinzwe Igenamigambi), Emmanuel Mutarambirwa (Komiseri ushinzwe Amatora n’Imyitwarire), Muhawenimana Médiatrice (Komiseri ushinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge).

Pasiteri Nyirigira uyobora iyi Ntara ya Uganda muri RNC yahunze ubutabera bw’u Rwanda mu 2000 nyuma y’aho bamwe mu bayoboke ba AGAPE Church i Kigali bamenyesheje ubuyobozi ko abaka ku ngufu amafaranga ndetse ko akoresha itorero mu nyungu ze.

Ibirego bisa n’ibi byanatanzwe n’abayoboke b’itorero Agape i Mbarara ariko biba iby’ubusa kuko bivugwa ko inshuti ze zikora muri CMI zamufashije kubisisibiranya.

Ibimenyetso bikomeje gushyira hanze uburyo Perezida Yoweri Museveni yahaye rugari ibikorwa bya RNC mu gihugu cye

Exit mobile version