Nikose banyarwanda bavandimwe. mubona amaherezo yibi azagenda gute? Ndore iyo utinyutse kuvuga ibitagenda mu Rwanda witwa umwanzi wigihugu. ibi byumvishwa rubanda kugera naho babategeka kwisenyera no kwirandurira imyaka yakabatunze bakabikora bashima kuko nta yandi mahitamo bafite. iyo uteruye ugashyigikira amabi uyareba nta go uba ukunze igihugu ahubwo uba ushyigikiye agatsiko.
ibyo na leta za banje zagiraga abakeza ingoma nuko benshi ubu babihembewe umunyururu abandi baracyazerera isi kuko batagaruka mu Rwanda nyuma yuko bitwaye mu kaga kari karagwiriye u Rwanda.
igihe cyose rero uri muri byose nibyiza jya uzirikana yuko utari uwambere ugenje utyo nambere yawe hariho ababikoraga amateka ajye abereka aho isi igana. ibi ndabibwira byumwihariko urubyiruko abana bato cyane bashora mubintu batazi ngo barimo bakorera igihugu. ugasanga yirirwa nko kuri Facebook 24hrs nta kandi kazi afite ngo arimo asubiza abanzi bigihugu!!!!! umwanzi wi gihugu ninde!?
ujya ufata umwanya wogutekereza kuri uwo mwanzi!!? cg umwanzi ni uwo leta yakweretse?????
Police yigihugu yagiye irasa abantu kumanywa yi hangu binyuranyije na mategeko nuko ugasanga abantu barimo babisigiriza nkaho ari ibintu byiza byakozwe ngo barimo bivuna umwanzi, ngo umwanzi yari atorotse!!!!! ibyo mwabibonye nki bintu bisanzwe. kuko byoroshejwe, nuko aba activists ba RPF bajyaho barashima, uwateruraga avugako ari igikorwa kidakwiye yiswe umwanzi wi gihugu!!!!! icyo gihe cyabaye nki gicogoye nuko, twinjira mubanyerondo bashinzwe gucunga umutekano aba kugeza nubu barakica abaturage bagakwiye kuba barinze kandi ikibabaje nuko ingaruka zabyo batazibona.
hakubiswe umubyeyi warimo ucuruza azira gucuruza ibiribwa si nuburozi, hakubiswe umugabo ejo bundi arapfa ngo ni yagiye mumuganda, abana bato baratwitswe barapfa, vuba aha bakubise umugabo nanone mpaka ashizemo umwuka list yaba nini cyane hano. abasirikare bakarinze abaturage nabo bararasa abaturage byabaye hafi muturere twose twu Rwanda. ubu bwicanyi bunambuka imipaka aho hicwa abatavugwa rumwe na leta. ibi menyetso birahari, ibyo byose nta somo bisigira rubanda? abantu barenganywa buri munsi kubivuga ni ukuba umwanzi wi gihugu!!!!!? abantu bafugirwa amaherere kubivuga ni ukuba umwanzi wi gihugu??? mperutse kumva yuko hari umugabo wakatiwe Burundu ashinjwa kwica umuntu na nubu ukiriho ukora no muri leta ubwo mukekako leta itamenye ibyuwo mugabo!!!!? nkuko mpora mbibabwira iki si ikibazo cya hutu tutsi nti kizigera ki naba hutu tutsi. abatutsi bahura nako kaga nkuko nabahutu bibagendekera nta cyo izuru nu turere bivuze. uyumunsi urashima ngo byose ni byiza ariko jya unazirikana yuko hari nabashimaga kukurenza bahembwe umunyururu, urupfu abandi bakaba barahindutse impunzi.
reka mpinire aha, ambassador Gasana yigeze guturika ararira muruhame ngo bavuze President Paul kagame nabi kandi yarahagaritse genocide akaba ari numuntu mwiza kubi. none ko nyuma yibyo byose atatashye mu Rwanda?????? uwo muntu mwiza yavugaga haraho yagiye se?????
Nti bakajye babu bikaho urusyo ngo nuko muri abana mufite ubwenge mujye mutekereza neza. aho kwirirwa urwana intambara utazi zigwamo benewanyu amanywa nijoro. wakwituriza ukajya wivugira imipira ni miziki, ukabarekera politike zabo. nti mujya mutekereza yuko ibi mukora ushobora guhura numuntu akabikuziza kandi wenda waruzi yuko ngo watangaga umuganda wo gukorera igihugu
Amahoro Iwacu