Nimuhorane Imana !
Amahirwe Kagame agifite, ni uko bamwe tutaraca akenge ngo byibura tumenye ko tuli ibiremwamuntu, ko Iyaduhanze yaduhunze uburenganzira buvukanwa kandi butavogerwa. Amahirwe agifite uyu mugome, ni uko twabuze ubwakwishyira hamwe ngo duterere hejuru limwe tubaza uburenganzira twavukijwe dore imyaka ibaye myinshi.
Amahirwe agifite, ni uko n’abakiri bato muli twe tukaba tugitemba imbaraga, twabuze akenge katwumvisha ko kurwanira igihugu cy’abakurambere ariyo nshingano nyamukuru, ko kandi nta wundi uzabidukorera.
Umunsi twaciye akenge tugasubiza agatima impembero tukibuka ko dufite uburenganzira, ko kandi ubwo burenganzira twabuhawe n’Imana, ko nta mwene muntu ufite ububasha bwo kubutuvutsa, ko kandi uburenganzira buharanirwa…
Umunsi twaciye akenge tuzahagurukira limwe tudakebakebana dufatane mu nda nk’abonse rimwe bakaba basangiye gupfa no gukira. Tuzatera ibitambwe birebire tureba mu cyerekezo kimwe, n’uzagerageza kudukoma imbere uwo aragowe, kuko tuzamutera sentiri yicuze n’icyo yavukiye. Koko rero, rubanda ntiruheranwa.
Dr Biruka, 06/09/2019