Buri tariki 7 Mata, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, batangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abarenga miliyoni imwe bishwe.
Ku nshuro ya 26 iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, aho abanyarwanda bari mu gihugu no hanze n’inshuti z’u Rwanda, bifatanyije mu gutangira kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda rubereye umunyamuryango, Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, Urwego rwasigaranye imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (UNIRMCT), bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku cyicaro cya EAC i Arusha.
Mu bitabiriye iki gikorwa ngarukamwaka, ntihagaragayemo Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Amb. Liberat Mfumukeko, bikaba ari inshuro ya gatatu uyu mugabo ukomoka mu Burundi atifatanya n’abandi mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwitwa Nduwayezu Claude yanditse kuri Twitter ati “Abayobozi ku rwego rw’Isi bifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi”.
“Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nawo wibutse Jenoside ariko Umunyamabanga Mukuru wawo Liberat Mfumukeko, mu buryo bwigaragaza yabuze muri icyo gikorwa. Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya abuze muri icyo gikorwa. Ibyo ni ubwirasi cyangwa ubujiji? Ikimwaro kuri wowe”.
Umushakashatsi akaba n’Umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, na we yanenze Mfumukeko ariko avuga ko bidatangaje kuko igihugu cye cy’u Burundi cyanywanye n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda.
Ati “Ntabwo bitunguranye, Liberat Mfumukeko azi ko Guverinoma ye y’u Burundi iyobowe na Pierre Nkurunziza ndetse n’umucengezamatwara we Willy Nyamitwe, bacumbikiye abajenosideri bari mu mutwe wa FDLR n’indi mitwe ihari ngo itoze umutwe wabo w’abajenosideri w’Imbonerakure. Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ugomba kumenya ibi”.
Umusesenguzi mu bya politiki y’ibiyaga bigari, akaba impuguke mu itangazamakuru, Albert Rudatsimburwa, yavuze ko kuva mu myaka ine ubwo Mfumukeko yagirwaga Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yaranzwe n’ibikorwa by’umugayo birimo gukoresha nabi umutungo n’ibindi.
Ati “…Si ugukoresha nabi umutungo gusa ahubwo no kutagira dipolomasi yo gutanga ubutumwa bwo kwifatanya n’abandi mu gihe Isi yose irimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Ni ku nshuro ya Kane Mfumukeko atifatanya n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, agasaba imbabazi ariko ababikurikiranira hafi bakemeza ko abikora abigambiriye.
Iyi myitwarire ya Mfumukeko abasesenguzi bayihuza n’ibyigeze gutangazwa mu 2017 na Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Albert Shingiro, wavuze amagambo yuzuyemo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Shingiro yavuze ko u Rwanda ari igihugu kiriza ko cyakozweho na Jenoside yakorewe abatutsi, anarushinja ko rwakoze Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya magambo yakurikiye itangazo ryo mu 2016, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD binyuze ku wahoze ari Perezida waryo Pascal Nyabenda ryasohoye rivuga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda ahubwo ari ibinyoma byahimbwe n’umuryango mpuzamahanga n’amayeri yakoreshejwe mu guhirika Guverinoma yise iy’Abahutu mu Rwanda.
Abasesenguzi bakavuga ko iyi myumvire ya Shingiro n’ishyaka CNDD-FDD, ari yo iri no muri Mfumukeko, ikamutera kutifatanya n’abandi mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.