Site icon Rugali – Amakuru

Amaherezo Kagame azafunga igihugu cyose –> Umuyobozi wa federasiyo ya volleyball, Nkurunziza Gustave, ari mu maboko ya Polisi

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Nkurunziza Gustave yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku mugoroba wo kuwa Gatanu aho akekwaho icyaha cya ruswa.

Ni nyuma y’aho tariki ya 8 Gashyantare umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangarije Izubarirashe.rw ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri FRVB, Hatumimana Christian ndetse n’umubitsi Uwera Jeannette bakekwaho icyaha cya ruswa mu gucunga umutungo w’ishyirahamwe cyane cyane mu bihe byo guteguraga amatora y’ubuyobozi bushya bwabo.

Tariki ya 9 Gashyantare, umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komite National Olempike Mukundiyukuri Jado na we yatawe muri yombi akekwaho icyaha cya ruswa.

ACP Theos Badege umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangarije Izubarirashe.rw ati “Kugeza ubu iperereza riracyakomeza ubu abari mu baboko ya Polisi bagera kuri bane aho bose bakekwaho icyaha cya ruswa cyane cyane mu bihe by’amatora y’ubuyobozi bushya”.

Amatora y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yabaye tariki ya 4 Gashyantare uyu mwaka aho uwari usanzwe ayobora Nkurunziza Gustave ari we wongeye gutsindira aya amatora ndetse n’Uwera Jeannette yongera kuba umubitsi wa Federation.

Komite nshya yatowe

Ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa FRVB: Nkurunziza Gustave.
Visi Perezida wa mbere: Kansime Julius (wari umukandida umwe rukumbi).
Visi Perezida wa kabiri: Ribanje Jean Pierre.
Umunyamabanga Mukuru: Mfashimana Adalbert umukandida (wari umwe rukumbi)
Umwanya w’umubitsi:  Uwera Jeannette wari usanzwe kuri uyu mwanya.
Umugenzuzi w’imali: Umutesi Marie Jose na Imibereho Irene.


Nkurunziza Gustave umuyobozi wa FRVB n’Uwera Jeannette umubitsi wa FRVB bari mu maboko ya Polisi (ifoto/Sikubwabo D)

Source: Izuba Rirashe

Exit mobile version