Site icon Rugali – Amakuru

Amaherezo Kagame ararekura Rusesabagina ubwo atangiye kumwita “Umuntu mwiza”

Rusesabagina and Kagame

Rusesabagina yasabiwe kurekurwa agakurikirana adafunzwe “kuko ari umuntu mwiza”. Umwunganizi wa Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, yatangaje ko yasabiye umukiliya we kuba yakurikiranwa adafunzwe kubera impamvu zirimo uburwayi amaranye igihe, ndetse no kuba ari “umuntu mwiza” utarahamwe n’icyaha na kimwe kandi wahawe n’ibihembo mpuzamahanga, bigaragaza ubunyangamugayo bwe.

Me Rugaza David yabwiye IGIHE ko ubusabe bw’uko Rusesabagina yarekurwa agakurikiranwa ari hanze bwatanzwe akiri mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, gusa ntibwahabwa agaciro kugeza agejejwe mu Bushinjacyaha ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Ubwo yitabaga Ubushinjacyaha ku nshuro ya mbere, ntabwo yigeze abazwa ku bw’impamvu z’uko yari afitanye gahunda n’abaganga, umunsi wakurikiyeho nabwo abamwunganira bamusabiye ko yaruhuka akazongera kwitaba kuri uyu wa Gatanu.

Ahagana saa Tatu z’igitondo nibwo yitabye Ubushinjacyaha Bukuru kugira ngo abazwe ku byaha akekwaho birimo iby’iterabwoba.

Me Rugaza avuga ko no mu Bushinjacyaha bafite gahunda yo gukomeza gusaba ko yakurikiranwa ari hanze ashingiye ku kuba afite uburwayi ndetse atarigeze afungwa na rimwe ku cyaha icyo aricyo cyose.

Ati “Impamvu ya mbere ni uko afite uburwayi kandi amaranye igihe kirekire, bimusaba ko agomba gukomeza gukurikiranwa n’abaganga. Impamvu ya kabiri, kubera ko asanzwe n’ubundi ari umuntu mwiza, umuntu wahawe ibihembo mpuzamahanga, bigaragaza ubunyangamugayo afite.”

Yakomeje agira ati “Tubona ko adashobora kubangamira iperereza, cyane ko nta n’igishobora kubuza ko umuntu yakurikiranwa adafunze kuko n’amategeko yacu arabiteganya ko yagira n’ibyo ategekwa kubahiriza.”

Me Rugaza yavuze ko izo ngingo zose zikwiye kwitabwaho, akemererwa gukomeza gukurikiranwa ari hanze. Ikindi kandi kuko amategeko yemera ko umuntu ashobora gufungurwa by’agateganyo ku byaha byose yaba akurikiranyweho, bimuha uburenganzira nawe nk’ubwo kuko “akiri umwere.”

Ati “Ni ukuvuga ngo icyaha cyose umuntu ashobora kuba akekwaho, kandi nawe arakekwa, iyo umuntu akekwa aba akiri umwere, nta mpamvu y’uko habaho kuvuga ko yaba yarabikoze kandi agikekwa.”

Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku wa 31 Kanama 2020, RIB isobanura ko yatawe muri yombi afatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ndetse ko yageze i Kigali ku bushake bwe bitandukanye n’amakuru yavugaga ko yashimutiwe i Dubai akazanwa mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko ku wa 27 Kanama 2020, Rusesabagina yageze i Dubai saa Moya n’iminota icumi z’ijoro.

Muri iryo joro ahagana saa Saba z’urukerera, ngo yavuye ku Kibuga cy’Indege cya Al Maktoum i Dubai ari mu ndege bwite yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 605 y’isosiyete yitwa GainJet, yamugejeje i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu.

Akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu Karere no mu mahanga.

Harimo kandi ibyaha by’iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane b’Abanyarwanda. Byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

Igihe.com

Exit mobile version