Ikigo Ultimate Developers cyahaye amahirwe abantu bose bashaka gutura mu mudugudu ugezweho wa Vision City, uherereye mu mujyi wa Kigali mu mudugudu wa Gacuriro, mu Karere ka Gasabo.
Vision City igizwe n’amacumbi y’ubwoko butandukanye, harimo inyubako zigeretse zifite ibyumba kuva kuri 3 kugeza kuri 5 ndetse na za apartments. Izo nyubako zubatswe ku buryo mu nzu no hanze yayo hatanga umutuzo utaboneka ahandi.
Urimo kandi ibikorwa remezo byo ku rwego ruhanitse, ibibuga byo kwidagaduriramo bibereye imikino y’abana n’abakuru, ubusitani bwiza bwakorerwamo ibikorwa rusange bitandukanye, byose bifasha mu kwisanzura nko mu rugo muri uyu mudugudu w’icyitegererezo.
Ibyasabwaga ku cyiciro cya mbere n’icya kabiri byakuweho ku nzu nkeya zasigaye kandi amahirwe yahawe abantu bose.
Mbere amahirwe yari yahawe abakozi ba leta batari ku rwego ruri hejuru y’Umuyobozi w’Ishami cyangwa urwo bingana, ndetse byasabaga ko umuntu aba ari ubwa mbere agiye gutunga inzu haba no ku wo bashakanye ku bashyingiwe.
Mu macumbi yashyizwe ku igabanywa rya 60% by’igiciro gisanzwe harimo amacumbi y’ibyumba bibiri yashyizwe kuri miliyoni 63 Frw; ay’ibyumba bitatu yashyizwe kuri miliyoni 94 Frw n’amacumbi y’ibyumba bine yashyizwe kuri miliyoni 108 Frw.
UDL ivuga ko muri uyu mushinga, abakorana na banki bitagoye kubonamo inyubako kuko boroherejwe.
Yagize iti “Uruhare rw’umuguzi ubundi rusabwa na banki rungana na 10% by’umwenda wifuzwa ntabwo ari ihame; banki zizaguha inguzanyo ku nyungu ya 11% yishyurwa mu myaka 20. Bityo inguzanyo igomba kwishyurwa buri kwezi.”
Igihe umuntu yaba yishyura ku mwenda wa banki 100%; ku nzu y’ibyumba bibiri yaba yishyura 650,000 Frw ku kwezi, ku ya bitatu akishyura 977,000Frw naho ku y’ibyumba bine akishyura 1,120,000 Frw.
Naho mu gihe yaba afashe umwenda wa banki yishyiriyeho 10%, yajya yishyura 585,000 Frw ku nzu y’ibyumba bibiri, 879,000 Frw ku nzu y’ibyumba bitatu na 1,000,000Frw ku nzu y’ibyumba bine.
Icumbi ry’ibyumba bibiri riri kuri metero kare 116, rigizwe n’ibyumba bibiri byo kuraramo, ubwogero n’ubwiherero, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni n’ububiko, imbuga yo hanze yisanzuye n’ibindi.
Icumbi ry’ibyumba bitatu ryo riri kuri metero kare 199, rigizwe n’ibyumba bitatu byo kuraramo, ubwogero bubiri n’ubwiherero bubiri, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni n’ububiko, icyumba gihagije cy’umukozi n’imbuga yo hanze yisanzuye.
Icumbi ry’ibyumba bine ryo riri kuri metero kare 208, rigizwe n’ibyumba bine n’ubwogero bubiri, ubwiherero, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni n’ububiko n’imbuga yo hanze yisanzuye.
Impapuro zuzuzwa n’abasaba guhabwa inyubako muri Vision City ziboneka ku rubuga rwa UDL, kopi zujujwe kandi zisinye zikoherezwa kuri info@udl.rw.Ushobora no kubahamagara kuri 0786341054, 0788581940 na 0783652097.
Kumenyesha abasabye bemejwe bizakorwa mu mpera z ‘Ukwakira 2019.