Site icon Rugali – Amakuru

Amaherezo bazagurisha n’abagore babo! –> Hon Bernard Makuza yikomye Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri ,ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe

Perezida wa Sena y’u Rwanda,Bernard Makuza yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe atari impanuka cyangwa ikiiza ahubwo itegurwa ryayo yari umurongo wa Politiki muri icyo gihe .

Ibi Hon Makuza yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2017 ,mu muhango wo gusoza Icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu ku rwibutso rwa Rebero aho yagize ati ‘’Ukuri kurazwi Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yabaye impanuka cyangwa se ikiiza cyagwiririre abanyarwanda kuko yateguwe imyaka myinshi higishwa amacyakubiri guhera mu gihe cy’Ubukolinoi abanyarwanda bacubwamo ibice bitari binafite icyo bishingiyeho’’

Perezida wa Sena agaruka kuri Potiki mbi yagize ati’’Ubutegetsi bwa Repubulika ya Mbere n’iya kabiri bwimakaza imitegekere mibi ishingiye ku ivangura,itonesha irandabwoko , ironda karere n’umuco wo kudahana’’

Yakomeje avuga ko Jenoside yashakiwe ibyangombwa byose abaturage barabishishikarizwa biba umurongo wa Politiki ati’’Jenoside nyirizina irageragezwa nk’uko tubizi mu bice bitandukanye by’igihugu no mu bihe bitandukanye kugeza ku mugambi wari waragenwe nk’imperuka y’Abatutsi mu 994’’

Hon Makuza ashimangira ko uku ari ko kuri ndetse ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi ishoboka kubera politiki n’abanyapolitiki babi

Uyu muyobozi kandi yavuze ko abagerageje cyangwa abakigerageza gupfobya Jenoside bidashoboka ahubwo bariguta igihe kubera ko ibimenyetso birahari haba ku rwego rw’umurongo wa Politiki wari uriho no ku mugambi w’ibikorwa byo kwica ubwabyo byose bigaragaza ko umurongo wa Politiki y’u Rwanda n’abacakubiri ariwo wagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yibukije abayobozi ko bagomba guhora bazirikana ishingano bafite yo kudatatira politikiki nzinza bafite ubu barangwa no gushyira imbere ubumwe muri byose bityo ko impambu kwibuka ari umwanya wo kuzirikana inshingano nk’abanyapolitiki.

Ati’’Iyo politiki niyo yaharaniwe mu rugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi .Bityo rero muri uyu mwanya tukaba tunazirikana ko Jenoside itihagaritse byari ngombwa ko ihagarikwa .Tuzahora dushimira ubutwari bw’abana b’u Rwanda bitanze bahara ubuzima bwabo bafata icyemezo gishyirwa mu bikorwa barayihagarika ari nabyo byabaye umusingi koko w’impinduramatwara mu miyoborere ‘’

Asoza yashimangiye ko intambwe y’imiyoborere imaze guterwa igaragarira buri wese ndetse ko urugamba rwo kwibohora rwari rufite icyerekezo kigari cyo kubaka u Rwanda buri wese afitemo agaciro n’uburenganzira kuko umusaruro uvamo ugaragarira mu bikorwa na gahunda zitandukanye zifitiye abanyarwanda akamaro mu buryo bumwe na vangura baha mu mibereho , baha mu iterambere ryabo n’iry’igihugu by’umwihariko bikaba bishimnagira kandi bishingira ku mutekano u Rwanda rufite kandi abanyarwanda bakomeyeho ko ntawakongera gutotezwa cyangwa se kuvutswa umubiza bwe kubera uko yavutse cyangwa indi mpamvu iyo ariyo yose.

Hon.Bernard Makuza yashimangiye ko Jenoside yakorerwa Abatutsi atari impanuka

Aha kw’Irebero hari urwibutso rushyinguyemo abantu bagera ku 14 000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bya Nyamirambo, Gikondo, Cyahafi, Gitega n’ahandi.Hashyiguye kandi abanyapolitiki 12 bazize kurwanya politiki mbi y’urwango yaganishaga kuri Jenoside.

Icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu gishojwe uyu munsi ariko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatusi ku nshuro ya 23 muri rusange bikaba bikomeza mu gihe cy’iminsi 100 abatutsi bamaze bicwa.

Gabriel Habineza/Umubavu.com

Exit mobile version