Site icon Rugali – Amakuru

Amagambo ya Bamporiki k’umubyeyi wamwibarutse, ni ikimenyetso kibi cyane kerekana ko ibintu bigeze iwandabaga muri Rwanda.

Amagambo umudepite witwa Bamporiki yavuze kuri Nyina, numvishije nta gitangaza kirimo, k’umuntu nka Bamporiki, uri muri situation twese tuzi. Mbere na mbere, nk’undi wese, udafite ubundi buryo bwo kubaho, uretse gukorera FPR, kabone niyo yaba azi neza ko itamwemera (wenda kubera uko yavutse), c’est dans son interet kugerageza kuyikundishaho no kuyishimisha uko ashoboye kose mu gihe ikibyemera, surtout ku muntu nka Bamporiki (aha ndashaka kwibutsa ko atari abahutu bose bemera kuba ingaruzwamuheto).

Numva ko ari muri urwo rwego, Bamporiki, yifuje guhuriza hamwe umuryango we mu 2010 kugira ngo asabe abawugize bose kwinjira muri FPR-Inkotanyi. Nk’uko Bamporiki abyivugira,bose (cyane cyane ba nyirasenge) bamuhaye urwamenyo, baraseka baratemba, bati genda nta Nkotanyi tukubonyemo. Bati nta nkotanyi yitwa Bamporiki, bati Inkotanyi ni Tito, hamwe n’izindi bareshya. Barakomeje bati, waba inkotanyi ute utareshya n’izindi?Aha Bamporiki yarakurugutuwe bihagije, gusa kubera ko ari umushi, ntacyo byatanze kuva ibyo yararimo yarabonagamo urufaranga. Nyuma y’uko banyirasenge bamutsembeye ko badateze kuba inkotanyi bamwifurije amaronko, kuko ari umwana wabo. Bati, mwana wacu Bamporiki, uzagende wihahire, uronke, uzagwize. Nyuma yaho FPR imugiriye depite, ngo iwabo barishimye cyane. Ndetse, nyuma yaho agato, Bamporiki yahamagaye nyina kuri telephone [icyakora iki cyana gikunda nyina], mbere y’uko ajya muri mission FPR yari imwoherejemo muri vietnam. Gusa, kubera kubana n’umugore w’umututsikazi, Bamporiki adashira amakenga, yahisemo gushyira telephone kuri haut-parleur [nkaho yavuze nti ndabazi, akantu gato mwakazamukiraho ugasanga mbihombeyemo, ngasubira ku isuka kdi nari nabonye uburyo bworoshye bwo kuyikwepa, yo na nzaramba]. Nuko Nyina wa bamporiki abanza kumubaza niba ari ahantu yisanzuye ngo amugire inama ya kibyeyi.

Ubwo hagati aho, umugore wa Kagame n’undi mututsikazi bari bicaranye,n’abandi benshi, baribumiwe, babuze aho bareba n’uko bifata, ubwo Bamporiki yatangaga ubuhamya bwo kwitandukanya na nyina [ajijisha]. Nuko Bamporiki amaze kwizeza nyina ko ntakibazo cya entourage afite, nyina asa n’umwongorera ati umva mwana wa, uko ubona [izo nyangabirama] zirushaho kugenda zigushyira imbere, ninako zizakurangiza [witonde]. Bamporiki yumvishije nyina avuze gutyo kandi yari yashyize telephone kuri haut-parleur, agwa mu kantu [mu mutima ati birangandiranye, izi nyenzi sinzikira] aribwo yahindukiraga akareba umugore we, n’isoni nk’imimwaro bivanze n’ubwoba, aho guhita asubiza nyina ibyo yaramubwiye. Umugore wa Bamporiki ntibyamutangaje kumva nyirabukwe avuga gutyo, icyakora kugira ngo Bamporiki atibaza byinshi, umugore yabaye nk’uguye mukantu ariko bimwe bya nyirarureshwa. Bamporiki, n’ipfunwe ryinshi, ashaka kubihinduramo blague aribwo yibarishaga nyina niba ari ubuhanuzi bamuhanuriye. Kubera gukenga cyane kwa Nyina wa Bamporiki, yanze kugira byinshi abivugaho, gusa asaba Bamporiki ko bazabiganiraho agarutse. Bamporiki agarutse ashaka undi umuhutu, nuko bajyana iwabo kwa nyina ngo kugira ngo yereke nyina ko atariwe muhutu wenyine ukorana n’inkotanyi.

Ubwo abatutsi bari bicaye muri iyo salle ubwo Bamporiki yavugaga ayo magambo yose kuri nyina, bari bazinze umunya, ntawe useka, nubwo ntako Bamporiki atari yagize ngo abasetse. Nuko Bamporiki, we n’uwo muntu, bageze kwa nyina, ashaka kuganiriza nyina kuri ya sujet en presence y’uwo muntu, maze nyina ahita amwiyama cyane, ati kandi wa cyana we uzankorera ishyano. Ubwo imbere y’abo bantu bari muri iyo salle, Bamporiki amaze kuvuga ayo yose, yahise atangira kwishinganisha, avuga ko nyina naramuka acitswe akavuga amagambo arimo, icyo Bamporiki yita, ingengabitekerezo ya jenoside ko uzabimubaza azaba amuhemukiye rwose. Bamporiki arangiza yemeza ko adatekereza nka maman we, kandi ko kumuhindura byamunaniye pe. Ngo ntako Bamporiki atagize ngo yumvishe nyina amatwara ya FPR ariko ngo wapi, ntibijyamo. Niyo mpamvu njyewe mbona ntagitangaza kirimo kuba Bamporiki yavuga kuriya mu rwego rwo kwirinda nzaramba?

Gusa, amagambo nkaya, uvugira k’umubyeyi wakwibarutse, ni signe mbi cyane yerekana ko ibintu bigeze iwandabaga muri kiriya gihugu.

Dutahe Wa (Facebook)

Exit mobile version