Gasabo – Isoko rishya ryo ku Mulindi wa Kanombe mu mujyi wa Kigali ryubatse ku muhanda werekeza i Gasogi, ubu niryo ryimuriwemo n’abacuruzaga imyaka mu isoko ryasenywe rya Nyabugogo. Iri soko rirema kuwa kane no ku cyumweru rigahahiramo abaturutse mu mirenge ya Kimironko, Ndera, Remera, Bumbogo, Rusororo, Nyarugunga, Kanombe, Niboye n’ahandi muri turere twa Kicukiro na Gasabo.
Abaguzi iyo muganira bavuga ko ibiciro byazamutse, abacuruzi nabo bakavuga ko abaguzi babuze ko ifaranga ritakiboneka, ariko bose ubasanga muri iri soko ubona ko rihahirwamo n’abantu b’ingeri zinyuranye cyane cyane abo mu kiciro giciriritse (middle class) n’abandi bafite ubushobozi buto bwo guhaha, ariko benshi.
Iri soko ni inyubako ebyiri imwe y’amagorofa atatu indi y’igorofa imwe, aha ku igorofa imwe ku gice cyo hasi niho harangurizwa imyaka nk’amasaka, ibigori, soya n’ibindi binyampeke.
Igorofa yo ruguru y’inzu eshatu zigeretse ni isoko kugera hejuru, abacururiza hejuru usanga binubira ko abakiliya batabageraho kuko Abanyarwanda bahahira hano ngo bataragira umuco wo kuzamuka za ‘etages’ bajya guhaha, byinshi bakenera ngo babigurira hasi. Aba bacuruzi bakifuza ko hasi haba aho kuranguza gusa.
Abacuruza caguwa muri iri soko bavuga ko icyemezo cyo kuyigabanya cyafashwe na Leta cyatangiye kubagiraho ingaruka kuko ubu iyi myambaro yatangiye kugenda ihenda, abaguzi bakifata. Bakifuza ko kiriya cyemezo cyazashyirwa mu bikorwa gahoro gahoro ntibihutirweho.
Ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze hano byifashe bite:
Mu biribwa;
1Kg y’inyama z’iroti ni 2 500Frw
1Kg y’inyama z’imvange ni 2 000Frw
1Kg y’inyama zo mu nda ni 1 400Frw
1Kg y’ifu ya kawunga Nº1 ni 600Frw
1Kg y’ifu y’akawunga bita Posho ni 500Frw
1Kg cy’isombe isekuye ni 600Frw
Umufungo w’imboga za doodo ni 100 cyangwa 150Frw
Ishu nziza igura hagati ya 200 na 300Frw
1Kg y’umuceri wa Bugarama ni 700Frw
1Kg y’umuceri wa Pakistan ni 750Frw
1Kg y’ibishyimbo ni 500Frw
Imbuto
1Kg y’ibinyomoro ni 1 000Frw
Iseri ryiza ryiza ry’umuneke wa kamaramasenge ni 1 500Frw
1Kg y’intababara (Maracuja) ni 1 000Frw
Mu myenda hacururizwa imyenda iciriritse, umugabo/umusore ashobora kubona ipantaro ya caguwa kuva ku 3 000Frw kugera kuya 10 000Frw, umugore/umukobwa nawe yabona umwenda wa caguwa kuva ku 1 000Frw kugera ku 5 000Frw
Kimwe n’imyenda, ntabwo haba inkweto z’igiciro cyane, inkweto za macye wazibona ku 4 000Frw kugera ku 20 000Frw yaba iza siporo cyangwa izo kuzindukana bakunda kwita ingozi.
Photos © E.Mugunga/Umuseke
Evode MUGUNGA
UMUSEKE.RW