Site icon Rugali – Amakuru

AMAFOTO: Iyi nyubako y’ icyicaro gishya cya FPR Inkotanyi yubatswe n’imitsi y’abanyarwanda

AMAFOTO: Iby’ingenzi wamenya ku nyubako y’igitangaza y’icyicaro gishya cya FPR Inkotanyi. Kuwa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, nibwo Perezida Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatashye ku mugaragaro icyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu karere ka Gasabo. Ni inyubako y’igitangaza ijyanye n’igihe, kandi ifite byinshi isobanuye mu mateka no mu kwiyubaka k’u Rwanda na FPR Inkotanyi by’umwihariko.

Tariki 18 Ukuboza 2012, ubwo haburaga iminsi ibiri gusa ngo habe ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 FPR Inkotanyi yari imaze ishinzwe, nibwo Perezida Paul Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ku nyubako y’icyiciro gikuru cya FPR Inkotanyi giherereye mu kagari ka Nyagahinga, mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Igishushanyo mbonera cy’iyi nyubako

Mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahubatswe iyi ngoro y’icyicaro cya FPR Inkotanyi

Ni inyubako nini iri ku buso bwa hegitari zirenga 11, ikaba igizwe n’ibice bitandukanye birimo icyumba cy’inama kibasha kwakira abantu barenga 1500, ikagira amacumbi, resitora, ishuri ry’ibya Politiki (Political School) ribasha kwakira abanyeshuri basaga 2000, ibiro by’abayobozi n’abakozi batandukanye n’ibindi bikorwa binyuranye.

Perezida Paul Kagame ataha ku mugaragaro iyi nyubako

Iyi ngoro y’icyicaro cya FPR Inkotanyi ifite ahagenewe guhagarara ibinyabiziga (Parking) hajya nibura imodoka 750. Inafite ibice bitandukanye biyongerera ubwiza birimo ubisitani bugari, ubwogero (Piscines) n’ibindi.

N’ubwo kugeza ubu hataratangazwa amafaranga icyicaro gikuru cya FRP Inkotanyi cyatwaye, ubwo cyatangiraga kubakwa, byari biteganyijwe ko kizuzura gitwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyari esheshatu n’igice na miliyari cumi n’imwe (Hagati ya 6.500.000.000 Frw na 11.000.000.000 Frw).

Ishusho y’intambwe FPR Inkotanyi yateye yanagaragarira muri iyi nyubako

Urebye iyi nyubako nshya ya FPR Inkotanyi, ukagereranya n’inyubako iri shyaka n’abarwanashyaka baryo bakoreshaga nk’icyicaro mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, byakwereka neza ishusho y’intambwe idasanzwe yatewe mu myaka iri shyaka rimaze.

Tariki 17 Ukuboza 2012, Perezida Paul Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahubatswe inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, iherereye ku Mulindi. Aha ku Mulindi ni agace Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe bwa mbere mu rugamba rwo kubohora igihugu mu 1992, aha ninaho hafatwa nk’ahabaye icyicaro cya mbere cya FPR Inkotanyi.

Aha ku Mulindi, hari indake Paul Kagame wari uyoboye ingabo yabagamo ndetse n’inzu yabagamo mu gihe yabaga atari mu ndake. Hari kandi inyubako yitiriwe nyakwigendera Inyumba Aloysia wari umubitsi bwa FPR Inkotanyi icyo gihe, iyo akaba yarayibanagamo n’abandi bagore b’abanyepolitiki bari muri FPR Inkotanyi icyo gihe.

Iyi niyo nzu Paul Kagame yabagamo mu gihe yabaga atari mu ndake

Aha niho Inyumba Aloysia yabaga we n’abandi bagore b’abanyepolitiki muri FPR Inkotanyi

Aha ni ku ndake Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yabagamo

Muri macye, aha niho hari icyicaro n’ibirindiro bya FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu mu myaka y’1992, ariko nyuma yo gutsinda urugamba icyicaro cya FPR Inkotanyi cyahise gishyirwa ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Urebye inyubako FPR Inkotanyi igiye kuzajya ikoreramo nk’icyicaro gikuru, bisobanura neza intambwe idasanzwe yatewe.

Ingoro ya FPR Inkotanyi ntabwo igenewe abanyamuryango bayo gusa

Ubwo Perezida Kagame yashyiraga ibuye ry’ifatizo kuri iyi nyubako, yatangaje ko itagenewe gusa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ahubwo ko ari iy’Abanyarwanda bose. Icyo gihe yagize ati: “Inyubako zizashyirwa hano zizaba icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi ariko uko bizakorwa, uko bizashyirwaho ntabwo ari ibyo gukoreshwa na FPR-Inkotanyi gusa. Abanyarwanda bose bashaka kugira ibikorwa bakorera hano mu nyubako zizaba zihari bazakirwa… Abanyarwanda bose bahawe ikaze mu gukoresha serivisi zizatangirwa aha ariko bazishyura amafaranga macye, kandi zizaba ari serivisi zigezweho, zujuje ibyangombwa birimo ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi… Serivisi zizatangirwa ahangaha ntabwo zizaba zihenze n’ubwo zizaba ari izo ku rwego rwiza…”

Mu myaka yose FPR Inkotanyi imaze, kuki iyi ngoro itari yarubatswe mbere?

Ubwo hatangizwaga imirimo yo kubaka iyi ngoro y’icyicaro cya FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba byaratangiye gukorwa nyuma y’imyaka 25 Umuryango ushinzwe, ari uko hari ibindi byari ngombwa cyane byagombaga kubanza gukorwa, bityo ikaba yarubatswe mu gihe nyacyo cyari gikwiriye.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko urebye ibyo FPR Inkotanyi imaze kugeraho ukareba n’ibyo yanyuzemo bitoroshye, wagirango imaze imyaka irenga 70. Gusa yavuze ko uko igenda imara igihe kirekire, bitavuze ko igenda icika intege ahubwo igenda irushaho gukomera no kuba umuryango mwiza kurushaho, kuburyo mu myaka izaza izarushaho kuba ubukombe.

Imbere, hari ibyicaro byo hasi n’ibyo hejuru

PHOTOS: Village Urugwiro, Kigali Today, Imvaho

Source: Ukwezi.com

Exit mobile version