Hazindutse uruhagarara mu nkambi y’Abanyekongo ya Kiziba. Mu mafoto, uruhagarara ni rwinshi mu nkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’Abanyekongo mu gihe igipolisi cy’u Rwanda cyongeye kuyinjiramo
-
BBC
Abashinzwe umutekano b’u Rwanda bongeye kwinjira mu nkambi ya Kiziba mu gitondo cy’uno munsi itariki 25/04/2018.
-
BBC
Uko byifashe muri iyo nkambi biragoye kumenyekana kuko ata munyamakuru wemerewe kwinjirayo.
-
BBC
Mu mezi abiri ashize izi mpunzi zagize urugendo zerekeza ku biro bya HCR zisaba gusubizwa iwazo muri Kongo ngo kuko zibayeho nabi, abashinzwe umutekano basizubiza inyuma ku ngufu hapfamo abagera kuri 11.
-
BBC
Aba Banyekongo bavuga ko polisi ishaka gufata abayobozi b’inkambi ibahora gutegura imyigaragambyo.
-
BBC
Abacumbitse mu nkambi ya Kiziba bavuga ko abashinzwe umutekano b’u Rwanda bashaka gufata bamwe mu bayobozi b’iyo nkambi.
-
BBC
Abanyekongo baba muri iyo nkambi bahise bahuruza basa n’abashaka guhangana n’abashinzwe umutekano.
-
BBC
Hari impungenge ko ibintu bishobora kuba bibi mu nkambi ya Kiziba, mu gihe leta y’u Rwanda ivuga ko izi mpunzi zidashaka gukurikiza amategeko y’igihugu.