Ange Kagame, ni umwana wa kabiri mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba ari n’umukobwa umwe muri uyu muryango w’abana bane. Afite basaza be batatu, Yvan Cyomoro Kagame, Ian Kagame na Brian Kagame. Ange Ingabire Kagame yavutse tariki 8 Nzeri 1993, avukira i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi.
Ange Ingabire Kagame azi kuvuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza n’igifaransa. Afite impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri Smith College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakurikiranye ibijyanye na Politiki.
Mu buzima busanzwe, ni umukunzi w’umupira w’amaguru ndetse n’umupira w’amaboko uzwi nka Basketball. Afana ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Boston Celtics yo muri NBA. Agaragaza kenshi kandi ko akunda kandi akaba akurikirana ibijyanye na muzika.
Muri iyi nkuru, turabagezaho amafoto 75 ya Ange Kagame mu bihe bitandukanye, birimo aho ari wenyine, aho ari kumwe n’abo mu muryango we, aho ari kumwe n’inshuti ze ndetse n’aho ari mu bikorwa rusange n’abandi bantu batandukanye :