Amafaranga Paul Kagame yatanze kuri Arsenal uruzi nibura iyo ayatanga ku kipe y’igihugu ariyo amavubi! Ubu se ako kayabo k’amafaranga ko ntiyagateye inyoni koko? Abaryi nyine barariye n’ubu bakirya none Amavubi arinze aho aseba kandi yitwa ngo aserukira igihugu. Kugera aho basohoka gukina hanze, guhagararira Singapore y’Afrika bambaye imyenda ya siporo isiribanze!
Benshi baranenga iyo myenda y’ikipe y’igihugu cyacu bavuga ko bikojeje isoni kuba ibaserukana imyenda isanzwe itari mishya mu marushanwa y’umupira w’amaguru y’ibihugu by’Afurika ariyo yitwa CHAN 2020. Mu marushanwa aratangira kur’uyu wa mbere muri Cameroun Ikipe y’igihugu izaba izambara imyenda isanganwe nkuko ubuyobozi bw’iyo kipe bwabitangaje igihe bushyira ku mugaragara umwambaro. Ahari handitse “Rwanda” Barabisibye bandikamo izina ry’umukinnyi. Mbega igisebo!!
Ukurikije amafoto yashyizwe hanze y’abakinnyi umunsi baserukaga muri Cameroun bagiye bambaye made in Rwanda ngo yatwayo akayabo k’amafaranga. Hano nkongera nkibaza aho gutanga ako kayabo kuri made in Rwanda iyo bagatanga ku myambaro mishya y’abakinnyi bagaseruka bambaye imyenda myiza idasiribanze?
Benshi banenze iyo muambarire bavuga ko bibabaje kuba iyi kipe yaragiye muri kiriya gihugu yambaye umwambaro mwiza ariko ikaba izakinana utajyanye n’igihe. Abandi nabo ngo wabona ayo kugura ibitenge ukabura ayo kugura jersey?
Hari uwansekeje we yavuze ati Amavubi kuba azaserukana imyenda isiribanze nabyo bizitwa ingaruka za COVID-19? Ese Perezida Paul Kagame ko yabonye amafaranga ashora muri Arsenal tukaba tuzi ko akunda ko igihugu kigaragara neza yabuze ayo gufasha ikipe y’igihugu amavubi ngo igure umwambaro ujyanye n’igihe?
Niba baragiye bamabye iyo myambaro yitwa ngo ni myiza made in Rwanda mu buryo bwo kwamamaza, kuki batakoze umwambaro w’abakinnyi jersey made in Rwanda yo ntabwo bari kuba bamamaje ko mu Rwanda hakorerwa imyenda?