Site icon Rugali – Amakuru

AMAFARANGA KAGAME YASHOYE MURI BUSINESS YA DRONES MURI ISRAEL NINDE UZAYABAZWA?

Madame Vanessa kuri Radio Itahuka ati: "Bahitamo ibilofa nka mupendaraha Kagame guteza umutekano mu baturanyi nk'u Burundi"

1.Paul Kagame yashoye imari mu kigo gikora indege za Drones cya “Meteor”
a.Amakuru yatanditswe n’ikinyamakuru cya Intelligence Online Hari taliki ya 18/09/2020 cyahishuye umugambi wa Paul Kagame wo kugura imigabane ya kompanyi ikora Drones.
b.Hezi Bezalel uhagaririye igihugu cyu Rwanda muri Israel yari asanzwe ari umunyamigabane wa kompanyi ya “Meteor”.
c.Baravuga ko u Rwanda rwaguze imigabanye ya “Hezi Bezalel” miliyoni 120 ku ikubitiro.
d.Undi mushoramari ufite imigabane muri iyi kompanyi ni “Yitzhak Nissan” akaba ariwe CEO wa Kompanyi Meteor kandi akaba yarahoze ari CEO wa Israel Aerospace Industries.
e.Ikinyamakuru kivuga ko Minisiteri y’ingabo muri Israel itaremera ayo masezerano kuko kugirango ukore ubwo bucuruzi Minisiteri y’ingabo igomba kumwemerera.

2.Le président Félix Tshisekedi ahagaritse urugendo rwo kujya kuri Goma ku munota wa nyuma
a.Radio Itahuka tumaze iminsi tubabwira inama yategurwaga kubera i Goma imaze gusubikwa ishuro zigera kuri 2.
b.Le président Félix Tshisekedi yari afite urugendo rwo kujya i Goma ejo kuwa kabili none narwo araruhagaritse.
c.Ikibazo abantu bibajije cyatumye nawe atinya kujya i Goma ntabwo kirasobobanuka ariko hari amakuru avuga ko abamutegurira urugendo baba babikoze nkana bituma atizere uburyo urwo rugendo ruteguyemo.

3.Ese kuba hari amakuru avuga ko ingabo za Uganda zaba zarambutse kubutaka bwa Congo byaba bifitanye isano n’umutekano wa président Félix Tshisekedi wari kujya muri Kivu yaruguru.
a.Umwe mu badepite bo muntara ya Kivu yasobanuye ko ingabo zu Rwanda zamaze kwinjira ku bwinshi muri Congo.
b. Président Félix Tshisekedi yari kujya gusura kariya karere gakomeje kurangwamo n’umutekano mucyeya.

Exit mobile version