Site icon Rugali – Amakuru

Amafaranga Kagame yasahuye muri Congo arabashiranye. Ko umenya inzira zo kujya gusahura andi muri Congo zitari nyabagendwa?

Radio Itahuka: Menya bimwe mu byatumye PKagame atumiza inama idasanzwe ya FPR i Rusororo. Amafaranga Kagame yasahuye muri Congo arabashiranye. Ko umenya inzira zo kujya gusahura andi zitari nyabagendwa? Abakongomani barakangutse none bitumye atumiza inama igitaraganya maze atangira gushinja Musoni ngo niwe wasahuye umutungo wa FPR. Yawusahuye bareba he? Guverinoma yose se Musoni yarayisinzirije? Ko yaba akora ibitangaza (superman mu rurimi rw’ikizungu)!!!!

Kagame afite impamyabushobozi mw’iterabwoba. Ntabwo iterabwoba arikora ku banyamuryango ba FPR gusa arikora no kubanyarwanda bose. Abanyarawanda bazi ko leta ya Kagame ikurikirana telephone z’abo bose. Ibyo byose ni ukubeshya. Nkuko Itahuka ribivuga iyaba bakurikiranaga telefoni ngendanwa z’abantu bose ntibakabaye bambura abanyarwanda telefoni zabo ngendanwa igihe cyose bagiye kubonana na Kagame cyangwa ngo bavangavange network kugirango izo telefoni ntizikore?

Ubwoba buzashira mu banyarwanda ryari? Amafaranga ya FPR nta wundi wayasahuye utari Kagame n’umuryango we. Amafaranga y’igihugu barayamaze. Abanyamuryango ba FPR bamazwe n’ubwoba kugeza aho batinya gutunga agatoki abo babona barimo basahura umutungo w’igihugu. Birababaje!!!!

Exit mobile version