Site icon Rugali – Amakuru

Amafaranga, ikinyoma n’iterabwoba nizo ntwaro za Kagame-FPR.

Nimuhorane Imana !

Ayo mafaranga ava ahantu hatatu : ava mu mitsi ya rubanda kubera imisoro, amahooro n’umuco wo kunyaga ; ava mu nkunga Leta ivoma mu bihugu byo hanze ibeshya ngo irubaka ubuzima bw’abacikacumu ; akava kandi mu bujura Kagame n’amashumi ye bakorera mu gihugu cy’igituranyi cya Kongo.

Iterabwoba ryahinduye abanyarwanda ibikange biyobozwa ikibando uboshye amatungo.

Aliko se tuzihanganira kugeza ryari kunyunyuzwa imitsi no gucuzwa uduke dufite ? Uwanga utwe atwibiramo, ubu se igihugu cyacu kizahora cyiyubaka mu malira n’amaraso y’abanyekongo ?

Tuzihanganira kugeza ryari se kubeshywa no kubeshyerwa ko itekinika rya Kagame-FPR ryadutwaye ingenzi rikubaka umunara wa Babeli ugiye kutugwaho ? Tuzihanganira se ubuziraherezo guhonyorwa n’izi ntozo Kagame-FPR yakwiragije mu mirenge ? Oya. Nimuhaguruke.

Dr Biruka, 13/10/2019

Exit mobile version