Site icon Rugali – Amakuru

Amabanga Alice Akana aherutse kumena yashimangiwe na leta ya Kagame! Abari hanze nimutirwanaho murashize!

Diaspora yahawe umukoro mu itabwa muri yombi ry’abakekwaho Jenoside. Mu gihe hakigarara umubare munini w’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakihisha ubutabera by’umwihariko mu bihugu by’amahanga, Leta y’u Rwanda yasabye Diaspora Nyarwanda gutanga umusanzu wabo kugira ngo batabwe muri yombi.

Mu kiganiro cyihariye naOne Nation Radio, Umuvugizi w’Umushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko nubwo basanzwe bafatanya n’Imiryango Mpuzahamanga itegamiye kuri leta, polisi, abantu ku giti cyabo mu gutanga amakuru ashobora gufasha guta muri yombi abakekwaho gukora Jenoside, Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye kurushaho kubishyiramo imbaraga kuko abashakishwa basize bakoze icyaha kiremereye.

Ati “Icyaha cya Jenoside ni icyaha kiremereye, badufasha nabo haba ku makuru atandukanye baba bazi, kugira ngo bafashe inzego z’ubutabera haba mu bihugu aho baba bari cyangwa no kuba bafatanya n’u Rwanda kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.”

Nkusi avuga ko hakiri imbogamizi nyinshi zituma hakiri abakoze Jenoside bakidegembya mu bihugu bahungiyemo, muri zo hakaba harimo ubushake bwa politiki, kumenya aho baba, guhindura imyirondoro n’ubwenegihugu.

Hari kandi n’ibihugu usanga bidafite amategeko ahana Jenoside, ibindi ugasanga birasaba ko hakorwa ibizami bihambaye nka ADN n’ibikumwe, ibi bikaba bifatwa nko kwirengagiza uko ikoranabuhanga ryari rihagaze mu Rwanda mu 1994.

Ati “Hari ababeshya ko bapfuye, iyo mutabyitondeye mushobora kwibaza ko uwo muntu muri mo mukurikirana yapfuye, mugendeye kuri ayo makuru yatanze atari yo.”

Kugeza ubu, abanyarwanda 17 bacyekwaho uruhare muri Jenoside bazanwe kuburanishirizwa mu Rwanda, abandi bagera kuri 20 baburanishirishwa mu bihugu bari barahungiyemo.

Source: Igihe.com

Exit mobile version