Site icon Rugali – Amakuru

Aliko se urwo Rwanda rw’umutekano « udadiye » Ministre Anastase Shyaka aturatira, ni u Rwanda rw’abanyarwanda koko, cyangwa ni rumwe rwa « Sengapolo » ?

Nimuhorane Imana !

Ejo hashize kuli 01/10/2019, Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu, Anastase Shyaka, yashyize ubutumwa bukurikira kuli Twitter : « Turasatira 2020 mu rwunge rw’ibyiza : ubukungu bwazamutseho 12% ; umutekano uradadiye, abagambanira u Rwanda baratagangaye ; abararikiraga ruswa barakanzwe ; abaturage basobetse ubumwe, imibereho myiza yabo irazamukana ubwiira. U Rwanda ruraryoshye. »

Yemwe, ngo umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose : ejobundi nibwo Kagame yatangarije i New York ko abanyarwanda bishimye, none iyo ntero y’ubushinyaguzi irarimbanyije.

Aliko se urwo Rwanda rw’umutekano « udadiye » Ministre Anastase Shyaka aturatira, ni u Rwanda rw’abanyarwanda koko, cyangwa ni rumwe rwa « Sengapolo » ? Harya iyo vision 2020 igeze hehe igera ku ntego yihaye ko mwebwe ubwanyu mwivugira ko ari itekinika gusa?

Ese iyo mibereho myiza Ministre Shyaka avuga ko ihabanye n’ibyo ubwe yiboneye akabitangaza i Nyamagabe, i Nyabihu, i Gicumbi, i Musanze n’ahandi aho ubukene, amavunja, abana bata ishuli, inda z’indaro, ubwicanyi n’ukwiyahura byugarije benshi ?

Bavandimwe, nimuhaguruke twiyame abashinyaguzi bigwijeho ibyiza bagateza ibyago abanyarwanda ; tubiyame kandi tubabwire ururimi bumva.

Dr Biruka, 02/10/2019

Exit mobile version