Site icon Rugali – Amakuru

Alfred Nkubiri uregwa ‘kunyereza ifumbire ya miliyari ebyiri yireguye’

Alfred Nkubiri uregwa 'kunyereza ifumbire ya miliyari ebyiri yireguye'

Rwanda: Umunyemari Alfred Nkubiri yahakanye kwishyuza ibya leta ashyira mu mufuka we. Imbere y’urukiko, umunyemari Alfred Nkubiri yahakanye ibyaha aregwa byaganishije leta mu gihombo cya miliyari zirengaho gato ebyiri muri gahunda yo guha abahinzi ifumbire.

Imbere y’urukiko uyu munsi kuwa kane, Bwana Nkubiri yasabye kuburana yicaye avuga ko afite intege nke z’umubiri, ndetse asaba kurekurwa akaburana adafunze kuko yubahirije ibyo yuvikanye na leta.

Mu zindi dosiye zisa n’iyi, abandi bantu umunani, barimo abacuruzi bakomeye, barafunze baregwa ibyaha byahombeje leta amafaranga arenga miliyari icyenda muri iyo gahunda y’ifumbire.

Uyu munsi mu rukiko, ubushinjacyaha bwashinje Bwana Nkubiri gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byifashishijwe mu gukora icyaha, n’ubuhemu.

Buvuga ko yabikoze guhera mu 2007 leta itangiza gahunda yo gufasha abahinzi kubona ifumbire ibicishije ku banyemari bikorera, barimo Alfred Nkubiri na bamwe mu bandi bafunze.

Mu kwezi gushize kwa karindwi umwe mu bakoze iperereza ku mutungo wa leta wanyerejwe muri iyi gahunda yabwiye BBC ko abantu bagera kuri 20, barimo abikorera ku giti cyabo na bamwe mu bari abakozi ba leta ku nzego nkuru, bagize uruhare mu inyerezwa ry’uwo mutungo.

BBC yabonye amakuru ko muri abo bakekwa muri iyo dosiye harimo umusenateri, ndetse n’umugabo we w’umucuruzi, uyu mucuruzi we akaba ari gukurikiranwa afunze.

Muri gahunda ya leta, abahinzi ku musaruro wabo bagombaga kwishyura 70% y’igiciro cy’ifumbire bahawe naho, 30% ikaba inkunga ya leta. Bakishyura baciye ku bikorera babahaye ifumbire.

Ubushinjacyaha uyu munsi bwareze Bwana Nkubiri gukora amalisti ya baringa y’abantu bemeza ko bahawe ifumbire kandi batarayibonye.

Buvuga ko hari abahinzi bagaragajwe nk’abarimo imyenda kandi barishyuye uyu mucuruzi ntayashyikirize leta. Ubushinjacyaha buvuga ko wenyine yahombeje leta asaga miliyari ebyiri.

Avuga ko yubahirije amasezerano

Bwana Nkubiri yahakanye gukora intonde mpimbano, yavuze ko uwahabwaga ifumbire ari uwabaga yerekanye itike (voucher) yatanzwe na ministeri y’ubuhinzi.

Yahakanye kwishyuza ashyira mu mufuka we, avuga ko kwishyuza byakorwaga afatanije n’ubuyobozi bw’urutere na Minsiteri y’ubuhinzi.

Avuga ko inshuro zose yashyikirizaga intonde z’abishyuye iyo ministeri, ngo nta na rimwe izo lisiti zigeze zinengwa cyangwa ngo zisubizwe inyuma kuko zagaragayemo uburiganya.

Me Hubert Rubasha umwunganira yavuze ko Nkubiri yubahirije amasezerano yagiranye na Leta yo gutanga ifumbire ku baturage bagombaga kuyihabwa.

Yavuze ko mu 2013, umukiliya we yahawe ibaruwa ya ministeri y’ubuhinzi imuhanaguraho umwenda wa miliyari 1.6 yagombaga kwishyurwa n’abahinzi ariko batashoboye kubona ubwishyu kubera izuba rwatumye badasarura.

Uyu munyamategeko yibaza impamvu Nkubiri akurikiranywe wenyine kandi gutanga no kwishyuza ifumbire yarabikoranye na ministeri y’ubuhinzi n’abategetsi mu turere.

Bwana Rubasha yasabye ko umukiliya we akurikiranwa adafunze hashize ukwezi kurenga afunze kandi akaba arwaye bikomeye, ndetse ko mu gihe amaze afunze yajyanywe mu bitaro gatatu.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yavuze ko azatangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa kabiri tariki 11 z’uku kwezi kwa munani.

Source: BBC Gahuza

Exit mobile version