Twifuje kubasingiza bimwe mubyo umwe mu bumvishe iyi nkuru kuri Radio Rugali yanditse amaze kumva iby’urupfu rwa Alexia Uwera Mupende nuko yishwe. Ntabatindiye rero niba nawe urumvishe iyo nkuru, yitege amatwi maze usome ibyo bayanditseho hasi:
Imana izabaha nukuri, mujye muvuga ukuri mudatinya, uyu mukobwa Alexia yishwe n’ abandi ntago ari umukozi we, umukozi we ntazi nuko byateguwe uretse ko nawe yishwe ahari bamuguye gitumo bamutegeka gufungura kdi ntago yari kubyanga bamutunze imbunda, nuko barinjira bakora ibyo bakora, umukozi ntacyo yari kubihinduraho.
Alexia urupfu rwe ntago rwamutunguye aba hafi ye barabizi bose kuko yarabicyekaga, yaranabivugaga nanjye ubwanjye ndabizi, gusa yazize ubusa ngo nuko yari umu ex wa Billy Ndengeyingoma umukwe wa Kagame, aha narumiwe gusa Imana izihorera. Ese ntanubwo mutinya Imana koko?? Ese ibi bisanzwe bibahe ko mu rwanda umuntu yica agafatwa akaba ntacyo aratangaza cg ngo abanyamakuru banamubone?? Ese niwe wishe wa mbere kuburyo bibaye special? Mutecyereze kuri ibi, uwo musore wishe ari he? Ninde wari wamubona?
Ubu bamufungiranye ahantu azaza ari kwemera ibyo atakoze kubera inkoni nubwoba. Ese kuba alexia yarigeze gukundana nuyu muhungu cyera byari gutuma yicwa? Ese ko ntacyo yarabatwaye yifitiye nubukwe bwe ubwo mwamuhoye iki? Imana izabahana. Nonese Ange Kagame yiyemeje kugenda yica abakobwa bose bakundanye numusore we?
Alexia bahereye cyera bamutera ubwoba ngo nagira icyo avuga kuri uwo musore ko azincwa arabareka ntiyagira icyo avuga none birangiye bamwivuganye, njye amakuru nzi nuko Ange atishimiraga Alexia kubera ko ngo hari igihe umusore wa ange yasuhuzaga alexia nko kuri phone bisanzwe nkabantu bakundanye ariko ntacyo bapangaga kuko buri wese yarafite ubukwe bwe, Ange rero inama nakugira nimwe reka umutima mubi umusore wawe nuwawe ntawe mumusangira rwose gabanya imico mibi, ubu se uzica aba ex’s bose bakundanye numugabo wawe?
Nawe bizaruhuka wiyishe utabizi, ubwo se ahubwo Umugabo wawe azakwizera gute utangiye ingeso zo kwica? Ejo bundi nyokobukwe wawe nakureba nabi nawe uzamwica ahaa. Imana ikubabarire ntacyindi nakubwira kuko wishe amaraso atariho icyaha.