Site icon Rugali – Amakuru

Alex Muhangi ati nta bwisanzure mu Rwanda

Ibyo birazwi rwose nta bwisanzure mu Rwanda. Ntabwo ari muri Kigali gusa no mu byaro n’uko. Ibeshye uvuge nabi umunyagitugu Paul Kagame, urara utashye mu buroko. Buri wese ni maneko w’undi. Kagame yaremye ubwoba mu bantu. Nk’uko Alex Muhangi abivuga “ihe kuvuga Paul Kagame, nyuma y’iminota ibiri baragutambikana, menya ko na fone yawe ikurega.”

Abanyarwanda Kagame n’agatsiko ke babaremyemwo ubwoba urugero tuvuge nk’iyo abantu babiri barimo baganira ngo bashobora kumva ibyo bavuga iyo bari kumwe na telefone ngendanwa zabo kabone niyo zizimye ngo zipfa kuba zirimo bateri ngo DMI yumva ibyo abo bantu barimo bavuga. Ngo niyo mpamvu abantu baba bari nko mukabari ukabona polisi iraje ibakuyemo nk’umuntu iramutwaye. Abatabizi barabyemera kuko batazi ko buri wese ari maneko w’undi. Niba uvuze nabi Paul Kagame tuvuge nko mu kabari, umwe arinyabya nkugiye kwiherera maze agahamagara DMI bakaza bakakujyana abandi ntibamenye iturufu bagasigara bibaza uko bigenze.

Iyo ni politiki y’iterabwoba ya Kagame kugirango bumve ko akomeye, kugira ngo hatagira uwibeshya akamuvuguruza, kugira ngo hatagira uwibeshya agashyira hanze imiyoborere mibi ye, ubwicanyi akorera abanyarwanda, iyicarubozo akorera abatavuga rumwe nawe, inzara irimo iyogoza abanyarwanda. Ariko aribeshya kereka nadoda iminwa y’abanyarwanda bose. Burya ntihabura intwari ziyemeza zikavuga zizi neza ikizakurikira. Dufite ikizere ko umunsi umwe u Rwanda ruzamera nk’ibyo bihugu bindi bifite ubwisanzure mu kuvuga. Kagame ntabwo azategeka ubuzira herezo kandi icyo gihe kizagera kuko nta joro ridacya. Gusa dutegereje twihanganye icyo gihe.

Exit mobile version