Amakuru afite ishingiro ageze ku kinyamakuru Umuhanuzi-Leprophete ni uko Paul Kagame afitiye Musenyeri Filopo Rukamba umujinya w’umuranduranzuzi ndetse akaba yarangije gutanga itegeko ryo kumwivugana hakoreshejwe inzira yose ishoboka.
Icyo Musenyeri Filopo Rukamba azize ngo ni uko yagaragaye mu minsi ishize arengera cyane inyungu za Kiliziya Gatolika bikagera ndetse n’ubwo ahagaragara ku maguru yombi akanyomoza impuha abacurabinyoma ba Paul Kagame bari batangiye gukwirakwiza ngo « Papa yasabye Leta ya Kagame imbabazi ngo kuko Kiliziya nk’urwego yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ». Ibi rero nibyo byatumye Kagame afata Musenyeri Filopo Rukamba nka « ADUI » ubangamiye bikomeye inyungu z’ICYAMA , ubu rero bikaba byemejwe ko agiye gukanirwa urumukwiye.
Musenyeri Filopo Rukamba aririwe ntaraye nataba maso, ngo yitondore gutaha amajoro kandi yirinde kurya no kunywa atabanje kumenya. ….
By’umwihariko Musenyeri Simargde Mbonyintege arusheho Gushishikariza kuko byemejwe ko ashobora gukoreshwa atabizi atanabishaka mu kurimbura mugenzi we !
Musenyeri Filopo Rukamba yavukiye i Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Yahawe umupadiri mu 1974, atorerwa kuba umwepiskopi taliki ya 2/1/1997 nk’ umushumba wa Diyosezi gatolika ya Butare, wasimbuye Mgr Yohani Batista Gahamanyi. Mgr Filipo Rukamba ni umuhungu wabo wa Mgr Aloys Bigirumwami. Mu Kiliziya yamenyekanye nk’ umupadiri ukunda Kiliziya, wanga akarengane, utamenyereye ibyo guhakirizwa . Avuga icyo atekereza atitaye kukumenya icyo abo batabyumva kimwe bamutekerezaho.
Muri iki gihe Musenyeri Filipo Rukamba ni umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Imana yamutoye ikomeze imurinde, irengere u Rwanda n’Abanyarwanda.
UMUHANUZI.
Source: http://leprophete.fr/alerte-musenyeri-filopo-rukaba-yatanzwe-ngo-yicwe/