Site icon Rugali – Amakuru

Albert Bizindoli Aramagana Amagambo Jenerali James Kabarebe yabwiye urubyiruko rwacitse ku icumu!

James Kabarebe

Amagambo Jenerali James Kabarebe yabwiye urubyiruko rwacitse ku icumu. Ntazarusitaze. Mu minsi ishize abanyarwanda benshi bakurikiye ijambo General James Kabarebe yagejeje ku rubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe AERG, rihuje abanyeshuri bacitse ku icumu. Ryavugishije benshi menshi. Nifuje nanjye kugira icyo ndivugaho ariko cyane cyane nirebera banyirukubwirwa no kuvugwa : Urubyiruko rw’Abanyarwanda.

Ni byo koko rero ririya jambo riraremereye, bitewe mbere na mbere na nyirikuritangaza : Jenerali James Kabarebe, si umuntu ubonetse wese. Sinzi niba naba nibeshye mvuze ko ari umwe muri bake baha gihugu cyacu icyerekezo. Ijambo risohotse mu kanwa ke ntirishobora gutakara, gupfa ubusa. Igihe cyose riba rifite icyo risura.  Na none kandi riba ryerekana umurongo ngenderwaho w’igihugu. Bitabaye ibyo yabibazwa, cyangwe akanyomozwa.

Riraremereye na none kubera ubukana rifite.  Nk’uko buri wese yabashije kubyumva, Nyakubahwa arakangurira bariya bana b’abanyarwanda, kuba maso, kutarangara, yewe ndetse hari n’aho abasaba kutazongera guhahamuka ! Kugeza aho nta kibazo gihari. Abo ukunda ni byo ubifuriza : kuba maso, guhuza umugambi,  gushyira hamwe.

Aho ibintu bibera agahomanunwa, ni impamvu abashishikaza : Kwitegura guhangana n’urundi rubyiruko rw’Abanyarwanda. Icyaha cyabo ? Aho bavukiye cyangwa se bakuriye, abo bakomokaho ! Uyu mujyanama wa Perezida wa Repubulika, atekereza ko amateka y’ u Rwanda ahora yisubiramo, ko kuba we yarahoraga ahangayikishijwe no gusubirana ubutegetsi mu Rwanda, nta yindi mpamvu ituma abana b’impunzi baba aba mbere, nta yindi mpamvu ababyeyi babo bakora bakiteza imbere : Ni uko bashaka gusubirana ubutegetsi mu Rwanda. Ariko abantu bose bategeka u Rwanda bigashoboka ? Nta bundi buryo twarubanamo ?

Icyo mbivugaho :

Ikibazo si uko abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside bisuganya, bishyirahamwe. Barabikeneye. Akanya ko guhozanya, kwibuka no kurira ababo baragakeneye. Nta n’ikibi gihari ko bashaka kwisungana, gufashanya, ngo biteze imbere. Abanyarwanda twese twakabibafashijemo, turabibagomba. Nta we byakagombye gutera ipfunwe. Au contraire.

Ruriya rubyiruko rwihishemo ingufu z’igitangaza zishobora kuvana  u Rwanda mu makuba rumazemo imyaka itari mike. Ni ho bakomoka ba Diane Rwigara, Gallican Gasana, Aimable Karasira, Cassien Ntamuhanga, Kizito Mihigo, Callixte Nsabimana, n’abandi benshi. Abasore n’inkumi bagaragaje ingufu zidasanzwe : ingufu z’urukundo, urukundo rwiyibagirwa rugashyira imbere u Rwanda n’Abanyarwanda. Ese nta bandi babihishemo ? Ngira ngo aho ni ho ikibazo gikomeye kiri muri iyi minsi!

Ibi mvuga kuri uru rubyiruko ndabivuga no kuri rwene wabo rwarokotse amashyamba ya Kongo, n’indi mihanda yose, ubu rukaba rwicaye mu bihugu by’amahanga. Ndabivuga na none ku rubyiruko rwakuze rwirirwa mu nzira ijya kuri Komini agasuperi ku mutwe, rushyiriye ingemu abakabaye ari bo barutunze. Nta kibi gihari ko na bo bashaka kwisungana, gufashanya, ngo biteze imbere. Abanyarwanda twese twakabibafashijemo, turabibagomba. Nta we byakagombye gutera ipfunwe.  Au contraire.

Aba na bo kimwe na bariya navuze haruguru, bafite inararibonye, ubushishozi, ubushobozi, ubwitange u Rwanda rukeneye. Ndatekereza nkabariya basore bo muri Jambo Asbl nka Ruhumuza Mbonyumutwa, Gustave,  Robert Mugabowindekwe, …ntibagiwe na ba Denise Zaneza, Claude Gatebuke, … aba kimwe na ba Sankara u Rwanda rurabakeneye !

Urubyiruko rw’u Rwanda, rwaba ururi hanze, rwaba ururi mu gihugu, mu moko yose agize abanyarwanda, mu turere twose tugize igihugu,  icyo bahuriyeho bose ni ihurizo rikomeye ry’inzangano zakururumbye, zigasamba mu mitwe, no mu mitima ya « générations » zababanjirije, bakaba bashaka kuzibaraga.

Aho kubigisha gukunda igihugu, barabasaba kwishakamo ingufu zo kwangana, gukumira, kwihimura, …ibituzabikizwa n’iki koko ?

Ariko iyo numvise Mwenedata, nkumva Karasira, nkumva Rwigara, nkumva Nsabimana (Imana imurinde), yewe na Bamporiki mu bwisanzure buke afite, nkasoma ibyo Ruhumuza yandika,  … numva mfite icyizere ko urubyiruko rwacu ruzasoza ururugamba rw’urukozasoni.

Sinasaba abakuru, ngo nibagirwe ubupfura barukinguruke, kuko naba nta igihe, ni rwo ngiye kwisabira ibintu 2 :

  1. Kwima amatwi abarushuka bashaka kurushora mu ntambara z’urudaca. Harya ngo ni buri myaka 30 mon Général?  Exactement le passage d’une génération à une autre !
  2. Nimushakane mwebwe ubwanyu, muganire, mubwirane u Rwanda mwifuza, mutekereze n’uburyo mwarugeraho. Tuzabafasha Imana izabafasha.

Ntimuzarage abana banyu u Rwanda mwavukiyemo.

Albert BIZINDOLI

Le 27 janvier 2020

Exit mobile version