Uru Rwanda rwa Kagame ni hatari! Ubu ejo Gisupusupu azaba yabaye isupu! Kwa Kagame ntamuntu ugomba kwamamara kumurusha mwese muribuka ibyabaye kuri Josiane Mwiseneza none dore Gisupusupu baramutangiye nawe.
Mwitegure abana bazashakwa ngo bavuge ko ariwe wababyaye akaba yarabajugunye, abagore bazashakwa ngo bavuge ko babyaranye akaba yaranze kurera abana babo n’ibindi byinshi tutarabona mu gitabo k’itekinika cya Rupiyefu na Kagame.
Babanje Mukuru wa Gisupusupu uri kumushinja ubujura ko ziriya za gisupusupu zose bazihimbiye hamwe, bakurikizaho ngo umugore yaragiriraga ubwo ubutaha bazashaka nabo yogereje amasahani. Genda Rwanda waragowe!