U Rwanda rwa Kagame – Umuco wo kubeshya, kubeshyera no kubikaho abantu urusyo!!!! Ese ibi byobo bishya bibonetse kubera ibyo James Munyandinda yabwiye BBC imvo n’imvano. Nyuma y’ikiganiro James Munyandinda yagiranye na BBC Imvo n’Imvano habontse mibiri y’abantu 3000. Ikiganiro cyabaye kuwa gatandatu ushize taliki ya 21 Mata 2018, ku wa mbere waho taliki ya 23 Mata 2018 haboneka iyo mibiri muri Rusororo.
James Munyandinda yahamije uburyo RPF Inkotanyi yagiye yica abahutu aho yanyuraga hose. James yavuze uburyo inyuma y’abasirikare b’inkotanyi barwanaga hari abandi basigaraga inyuma bakagenda bica abahutu bakabatumiza mu nama maze bakabarasa urufaya cyangwa bagakoresha ubundi buryo bwo kubica barangiza bakabataba mu byobo.
Muri icyo kiganiro James Munyandinda yemeje ko kuva Kagame yashyira ibiro bye i Musha, akazi bakoraga kari ako kwica abahutu batahunze kuva i Musha ukamanuka Nyagasambu, ukagera kw’isumo na za Kabuga na Masaka ndetse na Ndera. Aho hose bakoraga akazi ko gutsemba abahutu bari barimutse bava za Gisenyi na Ruhengeri.
Kagame rero yumvise ko James Munyandinda yamennye amabanga ye none yahise ataburura imirambo y’abahutu bahatabye bayita iy’abatutsi. Agerekaho no gushyiraho abantu ngo bo gutanga ubuhamya. Koko umuntu yaba yibuka yakwibuka n’umwenda yari yambaye igihe indenge ya Habyarimana yahanurwaga? Ibi byose ubwo Kagame aragira ngo azimangatanye ubuhamya James Munyandinda yatanze.
Kagame yimakaje umuco wo kubeshya, kubeshyera no kubikaho abantu urusyo.