Muri gereza biba byifashe gute?
1)Iyo uri umuhutu ufite akazoza keza cg uri mumwanya utuma ugirira Rubanda akamaro cg uri wamuhinzi wintanga rugero usurwa nitangazamakuru bigenda bite?Kamfate urugero rumwe muri nyinshi nabonye!
2)Umusore uvuka i Ndera yari afite 14ans 1994!Yari arangije kaminuza ajya mumushinga wamuhembaga miliyoni nigice yari yarize ibijyanye na GIS(Geographical information System)
3)Yari yatowe munyangamugayo ariko ntiyemere amabwiriza yogufunga abantu barengana abashakwaga bari abafurere b’i Ndera!
4)Kuko yibanaga bafashe umukobwa urwaye Sida asambana nundi musore urwaye Sida buri umwe ahabwa 80000!Bohereje wamukobwa kwawamusore ukora mumushinga akaba ninyangamugayo agezeyo arakomanga undi amuha karibu!Kuko imfunguzo zari murugi umukobwa yahise afunga umusore agira ubwoba barwanira imfunguzo!Umukobwa yavugije induru yiciraho amakariso Local defence ziba ziteyemo ziramuzirika zimumena impyiko!Umukobwa ajya gupimwa byemezwako yafashwe kungufu akanduzwa na Sida!!Yajyanywe kuri station ya Police i Kabuga commanda ahamagaza abatangabuhamya ngo akore dosiye!Wamukobwa na wamuhungu nababyeyi bumukobwa na local defence baza gushinja!Uko umusore ahakana niko ahondagurwa kuko na DR yari yabyemeje!Bagiye kuri Parquet nibwo umusore amanuye ipantaro yereka umushinjacyaha ko afite igipfuko kumbolo kuko yaramaze iminsi yisiramuje!Ati nari kubikora nte kandi ari igisebe?Yararekuwe arataha ariko se wawamukobwa bamuca miliyoni 2 za Ruswa ngo niyanga barafunga umukobwa kuko yabeshye!Yagurishije isambu arayabaha procureur Nkusi aba yongeye arariye!
5)Umusore ageze murugo bazanye abatutsi bo kumushinja ko 1994 ariwe wandikaga Lists zabagomba kwicwa afungirwa Kimironko!
6)Iyo ugeze kuri station ya Police usanga baroroye imperial ndetse nibirahuri byaravanywemo ngo imibu yinjire!Nkahitwa Mugera ya Gituza ubu ni Gatsibo bo bari bafite umwobo bafungiramo urimo intozi bagaburira ibivuzo zikakurumagura!Uhabuye aba asa nuwarwaye ibinyoro!Police rero iba ifite umurara babeshyako yagonze umuntu agapfa!Uregwa kwica umuntu arubahwa kuko yakwica ntaburundu ziba ebyeri!Uyu aba yitwa Conseiller wa Kasho akaba ariwe usaka amafaranga abinjira bayahishe akaba arinawe waka aya buji!Iyo uyabuze uraheneahwa bakagukubita mumpyiko!Nimugoroba arasoka akajya kwereka police ayo yambuye akayabaha bakamugenera!
7)Nyuma yiminsi 10 urukiko ruguha iminsi 30 yo gufungwa byagateganyo ukava muri cachot ukajya Central!Naho urasakwa ariko ntankoni zihaba keretse uhuye na police na DMI zihishemo imbere zikamujyana kuri Cachot ibamo zamuhimbiye ibyaha yabura ruswa aziha zikamuca urucumitiro(Bakuryamis ha wubitse inda bagakandagiza butine muruti rw’umugongo)!
7)Ugeze muri gereza yikopesha ikiryamo akazakishyura yasuwe!Intambwe 2 zintoki ni 3000 naho metero 1 nigice zubatse nkakumba gafite urugi rukoze mutudeyi ninkuta zakokumba ari utudeyi bishobora no kurenga 300,000!
8)Abasore bakiri bato batagira ubasura bisunga abayobozi ba gereza babanyururu nabo cg abakire babamo bakabacumbikira bakajya babatekera bakabahindura abagore!Aba muri gereza ya Kimironko barenga 1200 babaho gutya!
9)Ubuzima bwose muri gereza busaba ruswa!Kuko batemera amafaranga bisaba kugurisha imyenda nutundi dukoresho utuma murugo cyane cyane inkweto!
10)Utwika kuriya abazi ingaruka!Urarwara wabura icyo ugurisha ngo utange ruswa baguhe transfert urapfa doreko na Visite zahagaritswe!Uwari ufite imiti yindwara yihariye Iyo ihiye arapfa!Ubuze ikibari kuko bibabyahiye ntiyongera kugemurirwa yananirwa impungure agapfa!
11)Kimwe nuko abari bafite dossiers zirimo ibimenyetso byatuma batsinda cg bajurira abo baboreramo!Leta itinya abahohotewe na gacaca bari kuzagaragaza imikorere mibi ya Gacaca ubu ntibakibishoboye!
uyu muntu natangiye mbabwira yaje kurangiza ibihano birimo igifungo na TIG arataha,twanahuye yarashatse umugore batunzwe no guhinga ariko yabaye ikiragi ntavuga!
Abakora ubuvugizi ntimucike intege zo guhururiza bariya bafungwa!Ntituyoborwa nabantu bafite imitima isanzwe iyobafite isa nimibazanyo!
Source: Celestin Uwimana Facebook Page