AKARENGANE GAKABIJE! Abanyarwanda bakomeje gusongwa, leta igeze n’aho kurya mitiweli zatanzwe n’abaturage bikokoye bimwe mu bibaheza mu bukene!!! Emma ati muri Gatsibo abasaga 200 bishyuye amafaranga ya mituweri aburirwa irengero. Abaturage 202 bo mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore, bavuga ko bishyuye amafaranga ya mituweri akaribwa na gitifu na rwiyemezamirimo ukorana na Irembo.
Ubwo uyu mwaka wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza watangiraga, hari abatuye mu Kagari ka Simbwa ngo bishyuye mu ba mbere, ariko kugeza ubu ngo bajya kwivuza bakabwirwa ko nta misanzu yabo yatanzwe. Hari abavuga ko imisanzu bayinyujije ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Simbwa, Karekezi Michael ngo abishyurire ku Irembo, mu gihe abandi bayahaga rwiyemezamirimo ukoresha urwo rubuga.
Bose ngo aho kubishyurira, iyo misanzu barayirigisaga. Umwe muri bo yabwiye IGIHE ati “Nishyuriye umuryango wanjye w’abantu batanu amafaranga ibihumbi 15Frw, nayahaye gitifu w’akagari kacu musanze ku kagari, arambwira ngo nimuhe amazina azayantangira ku Irembo.” “None ejobundi nagiye kwivuza bambwira ko ntari nishyura, byumvikana ko yandiriye amafaranga kandi sinjye gusa hari n’abandi benshi duhuje ikibazo.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imibereho myiza, Kantengwa Mary, yavuze ko ikibazo cy’aba baturage bakimenyeye mu nama baheruka kugirana n’abaturage. Yagize ati “Hari abaturage bagera kuri 202 bavuze ko bishyuye harimo abavuga ko bayahaye Gitifu w’akagari ka Simbwa. Umukozi wa Irembo we amaze kwishyura 1.400.000 Frw.” Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Karekezi afunzwe, ariko ngo ni ibindi byaha akurikiranweho.
Yakomeje agira ati “Ibyo kuba afunzwe kubera amafaranga ya mituweri sinabihamya kuko yagize imikorere mibi […] nibyo akurikiranweho ariko twasabye abaturage bose bavuga ko bamuhaye amafaranga gutanga amakuru.”
Amakuru avuga ko Karekezi akekwaho kunyereza 278 800 Frw y’imiryango 21, mu gihe rwiyemezamirimo ukorana na Irembo akekwaho kunyereza 1.352.000 Frw y’imiryango 101.
Uwo we ngo yafunguwe amaze kwishyuraho 1.100.000Frw.
Ahandi hagaragaye ikibazo cy’abaturage bavuga ko bishyuye ubwisungane mu kwivuza bajya kwa muganga bakabwirwa ko batishyuye, ni mu Murenge wa Murambi nawo wo muri Gatsibo.
Kantengwa avuga ko nyuma yo kubona ko iki kibazo gikomeje kugaragazwa n’abaturage, basabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bose gukora urutonde rw’abafite ikibazo.
Abo bigaragaye ko bishyuye ngo bazafashwa kwivuza mu gihe hagikurikiranwa abagize uruhare mu kunyereza amafaranga yabo.
emma@igihe.rw